Polisi irakangurira abashoferi kwitwararika muri ibi bihe by’imvura hirindwa impanuka

Muri uku kwezi kwa Nzeri haba hatangiye igihe cy’umuhindo, nk’uko bikunze kujya bigaragara iki gihe kirangwa n’imvura nyinshi kandi irimo umuyaga ndetse n’amahindu rimwe na rimwe. Ni yo mpamvu Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abaturarwanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kwitwararika cyane, bakirinda impanuka zishobora guturuka kuri iryo hindagurika ry’ibihe.

Mu bihe by’imvura mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ndetse n’ahandi mu gihugu, hagiye hagaragara imvura igwa ari nyinshi igahitana ubuzima bw’abantu cyangwa ikangiza ibikorwaremezo, ibikunze kwibasirwa harimo imihanda kandi iba irimo urujya n’uruza rw’ibinyabiziga, aha ni ho Polisi y’u Rwanda ihera ikangurira abatwara ibinyabiziga kuba maso muri ibi bihe by’imvura y’umuhindo.

Ku wa Kane tariki ya 2 Nzeri 2021, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagize ubutumwa agenera abatwara ibinyabiziga n’Abanyarwanda muri rusange mu rwego rwo kwirinda impanuka izo ari zo zose zaturuka ku mvura, ishobora kuba yaba nyinshi muri ibi bihe by’umuhindo.

Yagize ati” Muri ibi bihe imvura ikunze kugwa ari nyinshi, imihanda iba inyerera ndetse hari n’ibihu ku buryo bishobora kugora abatwara ibinyabiziga. Ni muri urwo rwego twongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika kugira ngo hirindwe impanuka. Baributswa kandi kwirinda guhagarara munsi y’ibiti kuko bishobora kubagwira, bakirinda guhagara ahantu hanyura imivu cyangwa iruhande rw’imikingo no kwirinda kunyuza ikinyabiziga mu biziba n’ibidendezi kuko hari igihe haba ari harehare ikinyabiziga kikaba cyagwamo”.

CP Kabera yakomeje yibutsa abatunze ibinyabiziga gusuzumisha ubuziranenge bwabyo kugira ngo nibura bajye mu muhanda bizeye ko ikinyabiziga ari kizima.

Ati “Turakangurira abatunze ibinyabiziga kujya kubikorera isuzuma ry’ubuziranenge kugira ngo bibe bifite amapine mashya yahangana n’ubunyerere, gukoresha amatara yose cyane cyane kamenabihu, gukoresha amaferi ndetse bakareba ko twa twuma duhanagura mu kirahure kiri imbere ya shoferi dukora neza”.

CP Kabera yanakanguriye abaturarwanda baba batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga nko mu manegeka kuhimuka hakiri kare. Yanabakanguriye gusubira mu nyubako batuyemo cyangwa bakoreramo bakazikomeza ku buryo zahangana n’umuyaga mwinshi.

Ati “Turakangurira abantu gusubira mu bisenge by’amazu yabo no gushyiraho imirindankuba, muri ibi bihe hakunze kugwa imvura irimo umuyaga uremereye cyane kuko hari aho twagiye tubona ugurukana ibisenge by’amazu. Iyi mvura ikunze kubamo inkuba nyinshi kandi ziremereye ari na yo mpamvu twibutsa abantu ko igihe imvura irimo kugwa bazajya bazimya ibintu byose bikorana n’amashanyarazi nka radiyo, televisiyo, amatelefoni n’ibindi”.

CP Kabera yagaragaje ko buri muntu wese yubahirije amabwiriza atangwa na Polisi y’u Rwanda cyangwa atangwa n’ikigo cy’Igihugu cy’ iteganyagihe, nta kabuza impanuka zituruka ku mvura nyinshi zagabanuka cyangwa zikanacika burundu.

Yaboneyeho kwibutsa abakoresha umuhanda cyane cyane abashoferi gukomeza kubahiriza amategeko n’amabwiriza awugenga mu rwego rwo kwirinda impanuka, bakazirikana ya ntero igira iti” GerayoAmahoro”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka