Polisi iraburira abakoresha nabi impushya bahabwa

Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera Polisi yeretse itangazamakuru uwakoreshaga uruhushya yahawe na Polisi avana abantu mu Mujyi wa Kigali akabajyana mu Karere ka Bugesera.

Uwafashwe ni Kubwimana Theophile, yavuze ko yari asanganywe uruhushya rwo kujya kubakisha iminara mu turere twa Rulindo na Gakenke ariko abapolisi baza kumufatira mu Karere ka Kicukiro ajyanye abantu mu Karere ka Bugesera bitemewe, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati “Nafashwe ku wa Gatanu mfatirwa mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga. Ubusanzwe mfite uruhushya nasabiwe na sosiyete nkorera ishinzwe iminara y’itumanaho mu Rwanda. Ikosa ndaryemera kuko nakoresheje uruhushya mu buryo butemewe mvana abantu mu Mujyi wa Kigali mbajyanye mu Karere ka Bugesera”.

Kubwimana aremera amakosa yakoze ndetse ayasabira imbabazi akangurira n’abandi baba bakora nk’ibyo yakoze kubireka bakajya bakoresha impushya ibyo baziherewe.

Ati “Ndicuza amakosa nakoze kuko uruhushya nari nahawe narukoresheje ibyo rutari rugenewe. Na bariya bantu kandi nabashyize mu modoka y’akazi mbavana mu Mujyi wa Kigali nta n’umwe ufite uruhushya rumwemerera kugenda.”

Sibomana Ramadhan umwe mu bantu 4 Kubwimana yari ajyanye mu Karere ka Bugesera. Aremera ko we na bagenzi be bagize ubushishozi buke bwo kuva muri Kigali nta ruhushya bafite kandi bitemewe muri ibi bya Guma mu Rugo na Guma mu Karere.

Yagize ati” Ndemera amakosa kuko naherekeje abavandimwe banjye bari bagiye mu Bugesera kugurisha ikibanza sosiyete y’itumanaho yari igiye kubakamo umunara. Uriya mushoferi yari yatubwiye ko afite uruhushya nibagirwa ko natwe tugomba gusaba uruhushya ku giti cyacu, ndabisabira imbabazi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko kuva hafatwa umwanzuro wo gushyira uturere umunani n’umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo ndetse utundi turere 19 tukaguma muri gahunda ya Guma mu Karere, hakomeje kugaragara abantu bakoresha nabi uburyo bwashyizweho bwo gusaba impushya bakarenga ku mabwiriza.

Yagize ati “Uriya Kubwimana akora muri kompanyi ishinzwe iminara y’itumanaho, yafashwe saa moya z’ijoro ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga. Yari afite uruhushya ruva tariki 22 kugeza tariki 27 uku kwezi rujya mu Karere ka Gakenke na Rulindo kureba iminara. Yafashwe ajyanye abantu mu Karere ka Bugesera yitwaje uruhushya yahawe rwo kujya muri Rulindo na Gakenke we arukukoresha mu bindi, ajya aho atemerewe kujya”.

CP Kabera yavuze ko Kubwimana yageretseho no gutwara abantu badafite uruhushya.

Ati “Turagira ngo twibutse abaturarwanda ko niba mugiye mu modoka muri babiri buri wese agomba kuba afite uruhushya. Muri iki gihe turimo kubona abantu benshi bahindutse abarwayi, basaba impushya zo kurwara. Barimo kwiyita abarwayi bakajya mu bikorwa bitandukanye”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko umuntu bizagaragara ko yasabye uruhushya ntarukoreshe icyo yagombaga kurukoresha, uruhushya rwe ruzahita rusibwa cyangwa ruhagarikwe kandi nanagaruka gusaba urundi bizagaragara.

Yanasabye ibigo bisabira abakozi babyo impushya kubikorana ubushishozi kuko abakozi babo bizajya bibagiraho ingaruka z’ako kanya. Yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19 hakurikijwe gahunda ziri aho bari (Guma mu Rugo na Guma mu Karere) kugira ngo icyorezo gihashywe, abantu bazasubire mu bikorwa byabo uko byahoze.

Abafashwe bakaba baciwe amande hakurikijwe amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka