Polisi ikomeje gusaba abanyonzi gucika ku ngeso yo kugenda bafashe ku makamyo

Polisi y’u Rwanda ikomeje gusaba abatwara abagenzi ku magare kubahiriza amategeko agenga umuhanda, kuko bakigaragara bayarengaho aho bagenda bafashe ku makamyo kandi ari kimwe mu bikomeje guteza impanuka.

Abo banyonzi ntibitaye ku mategeko agenga umuhanda, nta nubwo bashaka gusoma ibyanditse kuri iyo modoka
Abo banyonzi ntibitaye ku mategeko agenga umuhanda, nta nubwo bashaka gusoma ibyanditse kuri iyo modoka

Hirya no hino mu gihugu haracyagaragara abanyonzi bagenda bafashe ku modoka, cyane cyane amakamyo, ibyo biraboneka by’umwihariko mu muhanda Musanze-Nyabihu-Rubavu aho usanga abasore bagera kuri batanu bose bafashe ku ikamyo imwe, kabone n’ubwo akenshi kuri izo modoka aho bagenda bafashe inyuma, haba handitseho ubutumwa bubaburira ariko bakabwima amatwi.

ACP Tedy Ruyenzi, Umuyobozi wungirije muri Traffic Police, mu kiganiro aherutse kugirira kuri Radio Rwanda, n’ubwo yemeza ko ibikomeje guteza impanuka mu mihanda ari umuvuduko ukabije no kuvugira kuri telefoni utwaye imodoka, ngo abanyonzi na bo bari mu bongera impanuka, aho bakomeje gutwara amagare bafashe ku modoka.

Agira ati “Urabona abatwara amagare benshi bagenda bafashe ku ma modoka kandi ni ibintu biteza impanuka, rwose abatwara amagare babyumve ko bibangamira abandi bantu, n’abagenzi barabivuga n’abatwara ibinyabiziga bandi barabivuga. Tubinyuza muri rya Shyirahamwe ryabo n’amakoperative, ariko bisaba ko umuntu ku giti cye yumva ko bimureba”.

Uwo muyobozi yavuze ko ubonye umunyonzi ufashe ku modoka udakwiye guceceka, asaba ko abantu bakabaye bababuza mu gihe bababonye muri ayo makosa aho guhita ngo bigendere, bigire ba ntibindeba.

Ati “Nibumve ko gufata ku mamodoka atari byo kuko biteza impanuka, ariko tunasaba abantu batwara ibinyabiziga baba bari inyuma yabo, ko udakwiye kunyura kuri uwo munyonzi uri mu makosa ngo wigendere, Nk’uko Abanyarwanda dusanzwe tugira indangagaciro zitandukanye, n’iriya ni kimwe mu byo dusabwa, niba ubonye abanyonzi bafashe kuri ariya makamyo, banza ubabuze noneho ubaceho ugende kuko birateza impanuka ari umunyonzi ari n’utwaye ikinyabiziga, ariko inshingano ni iy’uriya munyonzi mbere y’abandi bose”.

Bamwe mu banyonzi baganiriye na Kigali Tiday bo mu mujyi wa Musanze, baremeza ko ibyo akenshi babikora bagamije kwiyorohereza urugendo no kwihuta cyane iyo bageze ahaterera, gusa bakaba bemeranya na Polisi aho bavuga ko bikomeje kubateza impanuka bibatwara abantu.

Umwe ati “Ejobundi umunyonzi yafashe ku ikamyo igiye kugonga ifata feri mu buryo butunguranye, umunyonzi yayikubiseho umutwe icyo twabonye ni ubwonko bunyanyagira, urumva rero ko ari amakosa dukora tuyazi dukwiye gukosora, ushobora kwihuta ntugere aho ushaka kujya”.

Undi ati “Akenshi tubikora iyo twakererewe dushaka kugera ahantu mu buryo bwihuse, hari n’ubwo tubikora dushaka kuruhuka mu gihe tugeze ahaterera, tubikora tuzi ko amategeko abihana ariko nyine tugafunga umutsi. Gusa ntibikwiye kuko bikomeje kudutwara abantu, iyo ufashe kuri iyo modoka ntuba uzi icyo umushoferi wayo atekereza, ni yo mpamvu dukwiye kubyirinda”.

N’ubwo hataragaragazwa raporo yerekana uburyo abakora ayo makosa abagiraho ingaruka, ubuyobozi bwa Polisi buremeza ko abagwa muri izo mpanuka bagenda biyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo polisi nibyemere abanyonzi aba motari barananiranye,amategeko y umuhanda asa natabareba reka Musanze za hano i Kigali Nyabugogo Gitikinyoni urebe ibihabera,numubyigano uhali baba buzuye ku modoka bafasheho,yaba camion yaba camionnette kanyinya Runda,kandi niho hakorera polisi nyinshi aba motari bo ntibazi niba kunyuranaho mumurongo,ukomeza,kunyuranaho iburyo kunyura kuruhande ahagenewe abanyamaguru kureka umunyamaguru,agatambuka,muli zebra,ahubwo kenshi bagongeramo,abantu imodoka zahagaze,amakosa ahubwo aterwa no kudahana,bikwiye mots zifite ibirango zananirana gute ukoze ikosa bahagarare,kuruhande bandike plaque aze kubona u butumwa bumuhana,ejo urebe ko bazongera amagare polisi ibakurikire,i bafate naho umuli inyuma se azageranayo,ni camion urababuza,wagenda bagasubiraho,amagare saa 11 ave,mumuhanda ikindi ngo umenye gare ntagira,ikosa . ngo ninkumunyamaguru !!sibyo amategeko y umuhanda ku binyabiziga ntaho ahuriye numunyamaguru,nubwo hali amureba

lg yanditse ku itariki ya: 11-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka