Polisi ikomeje guhugura abantu batandukanye ku kwirinda inkongi no kuzirwanya

Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro (FRB), ryahuguye abakozi 60 bo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku bikomoka ku buhinzi (RICA), bahugurwa ku kurwanya no kwirinda inkongi, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo 2021.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Gashora, Akagari ka Mwendo, Umudugudu wa Gaharwa.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, ACP Paul Gatambira, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishyize umwete mu kwagura ubukangurambaga mu baturarwanda bugamije kurwanya inkongi.

Yagize ati "Ikigamijwe ni uguha ubumenyi bw’ibanze abaturarwanda ku bijyanye n’inkongi, amoko y’inkongi, uburyo bwo kuzimya inkongi n’uko abantu bakoresha Gaz mu ngo zabo batetse."

Yakomeje avuga ko abakozi 60 batoranijwe muri RICA, abashinzwe umutekano muri iki kigo n’abanyeshuri bo mu ishuri rya Gashora bahawe ubumenyi bw’ibanze bw’uko bakwirinda inkongi n’uko bayizimya iramutse ibaye, bakifashisha ibikoresho bitandukanye bizimya umuriro.

ACP Gatambira yashimye ubushake n’ubwitabire byaranze abakozi ba RICA, abasaba kuzakoresha neza ubumenyi bahawe. Yabasabye kwirinda inkongi ariko yaramuka ibaye bakihutira gutanga amakuru hakiri kare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka