Polisi igiye guteza cyamunara ibinyabiziga 590

Polisi y’u Rwanda igiye guteza cyamunara ibinyabiziga n’ibinyamitende byafatiwe mu turere 20 tw’u Rwanda, birimo imodoka 15, moto 496 n’amagare 79.

Moto ni zo nyinshi mu bizatezwa cyamunara
Moto ni zo nyinshi mu bizatezwa cyamunara

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangarije Kigali Today ko cyamunara izabera aho ibinyabiziga biparitse ku cyicaro gikuru cya Polisi muri buri karere.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, rivuga ko Polisi y’u Rwanda imenyesha abantu bose ko hari ibinyabiziga byafatiwe mu bikorwa binyuranye (Operations), bikaba byaregeranyirijwe ku cyicaro cya Polisi muri buri karere zafatiwemo, igahamagaraira buri wese ushaka kubisura kwitabira kujyayo akabira bitarenze tariki ya 31 Ukwakira 2022.

CP Kabera avuga ko gubisura ibi binyabiziga byatangiye kandi buri wese adahejwe kuza kureba icyo yapiganirwa.

Polisi mbere y’uko iteza cyamunara, yibutsa abantu bose bishyuye amande ku makosa ibinyabiziga byabo byafatiwemo, ko bakwihutira kujyana inyemezabwishyu ku cyicaro muri buri karere aho biparitse bagatwara ibinyabiziga byabo, bitaratezwa cyamunara.

Ati “Turasaba abantu bose bishyuye amande ku makosa ibinyabiziga byabo byafatiriwemo, ko bakwihutira kujyana inyemazabwishyu kuri Polisi bagatwara ibinyabiziga byabo bitaratezwa cyamunara”.

Izi modoka ziri mu bizatezwa cyamunara
Izi modoka ziri mu bizatezwa cyamunara

Ikindi yibukije abantu ni ukutajya kwiyitirira ikinyabiziga kitari icyabo, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

CP John Bosco Kabera avuga ko Polisi ibanza gutanga iri tangazo kugira ngo yibutse abafite ibinyabiziga byafashwe, kwitabira kujya kubikurikirana bitarajya muri cyamunara.

Ingingo no 38 y’itegeko no 34/1987 iteganya ko iyo ikinyabiziga kirengeje ukwezi cyarafatiriwe gishobora gutezwa cyamunara. Ariko Polisi ibaha igihe gihagije cyo gukemura ibibazo bafite kuko icyamunara cyari giherutse muri Werurwe 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka