Polisi ifite intego yo kuzamura umubare w’abagore ukagera kuri 30%

Mu nama y’iminsi ibiri yateraniye ku kicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru kuva tariki 30 kugera 31 Kanama 2024 ihuza abakobwa n’abagore bari muri Polisi y’Igihugu, ku nshuro ya 13 hatangajwe ko Polisi y’u Rwanda ifite intego yo kongera umubare w’abakobwa n’abagore binjira muri uyu mwuga ukagera kuri 30%.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yavuze ko bifuza kugira umubare munini w’Abapolisi b’Abagore bashoboye kandi bakora kinyamwuga.
CG Felix Namuhoranye yatangaje ko Abapolisi b’abagore kuri ubu ari 23.5% mu gihe cya vuba bazarenga 30% mu rwego rwo kubahiriza ihame ry’uburinganire.

CG Felix Namuhoranye yavuze ko iyi nama igamije kurebera hamwe ibikorwa bya Polisi n’urugendo rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’iterambere uko ryashyizwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda.

Ati “Twahuye kugira ngo twibukiranye ihame ry’uburinganire n’aho tugeze turyubahiriza muri Polisi y’u Rwanda. Ubu Polisi ifite Abapolisikazi bagera kuri 23.5% kandi mu gihe cya vuba bazaba barenga 30% mu rwego rwo kubahiriza iri hame.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi CG Felix Namuhoranye avuga ko muri iyi nama bigiramo ingamba zo gukomeza guteza imbere umugore n’umukobwa bari muri uyu mwuga bagafatiramo n’imyanzuro hamwe yo guhangana n’imbogamizi bahura nazo mu kubishyira mu bikorwa.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Console, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira ingufu mu ngamba zitandukanye zirimo no kwimakaza ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye.

Minisitiri Uwimana yibukije Abapolisi b’abagore ko leta ibategerejeho gukomeza kongera ubushobozi kugira ngo baniyongere no mu nzego zifata ibyemezo muri Polisi y’Igihugu.
Ati “Turashimira cyane uburyo Polisi y’u Rwanda ikomeje gushyira ingufu mu ngamba zitandukanye zimakaza ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye. Ibi bigaragarira ku mibare y’abapolisikazi igenda yiyongera.”

Minisitiri Uwimana yasabye Abapolisi b’abagore n’abakobwa gukomeza kurangwa n’imikore myiza kandi bagakomeza guhesha ishema igihugu cyabo.

Ati “Bapolisikazi bakobwa bacu, raporo zitandukanye zigaragaza ko mugaragaza imyitwarire myiza mu butumwa bw’akazi mwoherezwamo. Imbaraga, ubushake n’impano mwifitemo zigaraza koko ko umukobwa ashobora kuba ku ruhembe ke kandi akagakora kinyamwuga”.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti ’Umupolisikazi ku ruhembe mu kubaka Polisi y’umwuga’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka