Perezida Kagame yatashye One & Only Gorilla’s Nest iri mu Kinigi

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro Hoteli y’inyenyeri eshanu yitwa One & Only Gorilla’s Nest iherereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze.

Iyi hoteli y’inyenyeri eshanu, Ifite ibyumba 21 biri mu byiciro bine, birimo icya mbere gifite ibyumba 10, icya kabiri kikagira ibyumba bine, icya gatatu bitanu naho icya nyuma kikagira ibyumba bibiri.

Ibyo byiciro bikaba bigenwa hakurikijwe ubwiza bwa byo, uko bingana ndetse n’ibiciro byabyo.

Ibyumba icumi biri mu cyiciro cya mbere, byishyurwa ibihumbi bitatu na magana atandatu (3600) by’amadolari ku ijoro rimwe (ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni eshanu n’igice mu mafaranga y’u Rwanda).

Icyumba cya menshi ni ibihumbi icumi na magana atanu (10500) by’amadolari (hafi miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda)gishobora kwakira nk’abakuru b’ibihugu, ayo yose akaba akubiyemo ibyo kurya n’ibyo kunywa.

Ibintu byose byubatse ibyumba by’iyi hoteli bikozwe mu mbaho, ariko bifashwe n’ibyuma kuburyo bikomeye kandi bifite ubuziranenge. Bikaba birimo n’imitako ya Kinyarwanda yiganjemo imigongo.

Muri uyu muhango wo gutaha ku mugaragaro iyi Hotel witabiriwe na Mohammed Ibrahim Al Shaibani, ukuriye “Kerzner International” igenzura amahoteli ya One&Only, Perezida Kagame yashimye iri shoramari, avuga ko ribereye u Rwanda n’inshuti zarwo zarigizemo uruhare zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu i Dubai.

Ati “Ndashaka kubashimira ku ishoramari ryanyu mwakoze hamwe natwe. Dufite inshingano zo guharanira ko twese twungukira muri iri shoramari.”

Yavuze ko iri shoramari riri ku rwego rwo hejuru rijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kugira ibikorwa remezo byiza nka One & Only zombi yaba iya Kinigi ndetse n’iyo muri Nyungwe.

Ati “Tuzabifata nk’ibyacu, nk’ibyanyu, kandi tuzakomeza kubyongerera agaciro mu buryo butandukanye.”

Iyi hoteli yubatse ku buso bungana na hegitari 35. Aho yubatse hahoze hari hoteli yitwa Gorilla’s Nest. Imirimo yo kuyubaka yamaze imyaka igera kuri ibiri, yuzura itwaye miliyoni 65 z’amadolari ya Amerika. Imaze gutanga akazi ku bantu 120 bahoraho barimo Abanyarwanda 100.

Mu Kwakira 2019 nibwo iyi hoteli yatangiye gukora ariko ntabwo yari yagafunguwe ku mugaragaro.

Kuva mu kwa gatanu kugera mu kwa cyenda, nibwo iba ifite abashyitsi benshi. Imboga zose zitekerwa abashyitsi muri iyi hoteli, zihinze mu bice byayo. Amoko y’ibyatsi ibihumbi 36 ni yo yatewe mu ishyamba ririmo iyi hoteli.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndahakunze cyane. Ntakindi umuntu yakora atari ugushima gusa, ibitekerezo byiza byatumye hubakwa uko birahagije ku muntu nkanjye. Ntacyo nagoya. Natangara gusa. Ariko aha hantu nkanjye nzaharara ryari? Mfite inzozi... nicyo kintu natekereza mbonye ahantu neza nkaha

Patrick yanditse ku itariki ya: 27-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka