Perezida William Ruto wa Kenya, ari mu ruzinduko mu Rwanda

Perezida wa Kenya yamaze kugera mu Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Perezida William Ruto yageze mu Rwanda
Perezida William Ruto yageze mu Rwanda

Muri aka kanya, arimo kugirana ibiganiro na mugenzi w’u Rwanda Paul. Nyuma yaho, harasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Bimwe mu byo baganiraho harimo inyungu z’ubufatanye bw’ibihugu byombi harimo umuhora wa rugu, umutekano w’ibiribwa, guhanga udushya n’ikoranabuhanga, Ubuzima hamwe n’uburezi.

Perezida Ruto yakiriwe na minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda
Perezida Ruto yakiriwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda

Uru ruzinduko ruteganijwe kandi kuzamura ubufatanye mu bucuruzi mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) no ku mugabane w’Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka