Perezida wa Tchad yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022, Umukuru w’Inama y’Igisirikare iyoboye inzibacyuho akaba na Perezida wa Repubulika ya Tchad, Gen. Mahamat Déby Itno, yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda.

Ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Gen. Mahamat yaherekejwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Eduard Ngirente, n’abandi bayobozi batandukanye.

Gen Mahamat Idriss Déby Itno, wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri, yarutangiye ku wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, nyuma yakirwa na Perezida Paul Kagame, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku kunoza ubufatanye no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Abakuru b’ibihugu bombi kandi bahagararira umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Gen. Mahamat, nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, yahise yerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho yatambagijwe ibice bigize urwo rwibutso, ndetse yunamira inzirakarengane zihashyinguye, anshyira indabo kumva.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Gen. Mahamat yashimiye Perezida Kagame washoboye kunga Abanyarwanda nyuma y’aho igihugu cyari cyashegeshwe na Jenoside.

Ati “Ndashimira Abanyarwanda na Perezida Paul Kagame. Nyuma ya Jenoside yatumye ibintu biba umuyonga, bashoboye kunga abahungu n’abakobwa b’u Rwanda, kubaka amahoro arambye n’igihugu kitajegajega.”

Yakomeje agira ati “Ubuzima bwa muntu ni ubwo kubahwa. Nta na hamwe amarorerwa nk’aya akwiye kongera kuba ku mugabane wacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka