Perezida wa Tchad yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022, Umukuru w’Inama y’igisirikare iyoboye inzibacyuho akaba na Perezida wa Repubulika ya Tchad, Gen Mahamat Idriss Déby Itno, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Perezida Gen Mahamat Déby akigera ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame, muri Village Urugwiro, yakira Gen Mahamat Déby, watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Gen Mahamat Idriss Déby Itno, ni umuhungu wa nyakwigendera Maréchal Idriss Déby Itno, wahoze ari Perezida wa Tchad witabye Imana muri Mata 2021, igisirikare gitangaza ko yapfuye azize ibikomere nyuma yo kurasirwa ku rugamba, yagiye gutera ingabo mu bitugu abasirikare be aho bari mu majyaruguru y’Igihugu.

Nyuma y’urupfu rwe, igisirikare cyahise gitangaza iseswa rya Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko, hashyirwaho rya Leta y’inzibacyuho.

Iyo nzibacyuho y’amezi 18 byemejwe ko igomba kuyoborwa n’akanama ka gisirikare karangajwe imbere na Mahamat Idriss Déby, wari usanzwe ari Jenerali mu ngabo za Chad.

Mahamat Ibn Idriss Deby, Mbere y’uko Se apfa, yahoze ayoboye ingabo za Tchad zari zihanganye n’abarwanyi baturukaga muri Mali.

Se yari asanzwe nawe agenderera u Rwanda, dore ko muri Nyakanga ya 2017, ariwe wayoboye inama ya Afurika yunze Ubumwe yari yateraniye i Kigali, ndetse kandi yari mu Baperezida 17 bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame muri Kanama 2017, mbere gato yuko Perezida Kagame nawe yitabiraga umuhango nk’uwo, ubwo Maréchal Idriss Déby yarahiriraga kuyobora Tchad.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka