Perezida wa Sena yibukije abaturage kujya babaza abo bitoreye uko buzuza inshingano

Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin, yibukije abaturage b’Akarere ka Nyagatare, ko bafite umukoro wo kubaza inshingano abo bitoreye, ndetse byaba ngombwa bakabasanga aho bakorera.

Umuganda wakorewe ku nkengero z'Umuvumba
Umuganda wakorewe ku nkengero z’Umuvumba

Yabibasabye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2022, ubwo yari mu muganda usoza ukwezu kwa Nyakanga, aho abaturage b’Umurenge wa Nyagatare bifatanyije n’Abasenateri bari mu mwiherero w’iminsi itatu mu Karere ka Nyagatare.

Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin yavuze ko kwifatanya n’abaturage mu muganda ari bumwe mu buryo bwo kubasura bakareba iterambere bamaze kugeraho.

Ku rundi ruhande ariko, yanasabye abaturage kuzasura Sena bakamenya ibihakorerwa ndetse bakanababaza inshingano babatoreye.

Ati "Mu nshingano zacu harimo gusura abaturage tukamenya iterambere bamaze kugeraho, bityo ntihakagire abavuga ko baduheruka badutora kuko turabasura kabiri mu kwezi. Ariko namwe nimuza i Kigali muzadusure tuganire, ni mwe dukorera."

Ni umuganda wakozwe hatemwa ibihuru bikikije Umugezi w’Umuvumba, ari naho hanyura Umuhanda Nyagatare-Karama-Gicumbi.

Mu ijambo ry’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen nyuma y’umuganda, yavuze ko bahisemo gukorera umuganda mu ishyamba rikikije umugezi w’Umuvumba, kubera kubungabunga icyo cyanya gikomye, no kubungabunga ubwiza n’isuku by’Umujyi wa Nyagatare, kugabanya ibyonnyi by’ibiti byatewemo, kubungabunga umuhanda ujyanye n’umuhora wo kubohora Igihugu, no kwirinda ko hari abagome bakwihisha muri iryo shyamba bakabangamira umutekano w’abakoresha uwo muhanda.

Ati “Zimwe mu mpamvu twakoze umuganda hariya harimo gusukura umujyi wa Nyagatare, kubungabunga uriya muhanda w’umuhora w’urugamba rwo kwibohora uca muri ririya shyamba, ndetse no kubungabunga umutekano w’abawukoresha ariko nanone twateyemo ibiti twagombaga gutema ibihuru mu rwego rwo kubirinda ibyonnyi.”

Mu mirenge itandatu ihana imbibi n’Ibihugu bya Uganda na Tanzaniya, hubatswe amavuriro y’ibanze atanga serivisi nk’izitangirwa ku Kigo Nderabuzima, kugira ngo abaturage babone ubuvuzi bwiza aho kujya mu bihugu bihana imbibi na Nyagatare.

Abakoreshaga nabi umupaka harimo abatwara magendu ndetse n’ibiyobyabwenge 2,100 bahabwa akazi, aho buri wese ahembwa 2,000 ku munsi, Ibyo ngo byafashije kugabanya ibyaha no kwambukiranya umupaka mu buryo bwemewe.

Yavuze kandi ko umwaka ushize hatewe amashyamba angana na hegitari 1,707 uyu mwaka hakazaterwa 1,260 hagamijwe kurwanya isuri no kurengera ibidukikije.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Innocent Kanyamihigo, yavuze ko n’ubwo benshi bavuye mu bufutuzi no gukora magendu, ariko hakiri abagishaka guca mu rihumye inzego z’umutekano bashaka kujya kuzana ibiyobyabwenge.

Yasabye abayobozi gukora ibishoboka ubujura bugacika hakorwa amarondo, ariko nanone ikayi y’Umudugudu igakoreshwa neza kuko hari abava iwabo bakaza Nyagatare bagamije kwiba.

Yanasabye ko buri wese yagira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda, aho basabwe uruhare mu kugaragaza abatwara ibinyabiziga batendetse ndetse batanafite ubwishingizi bwabyo, kuko ngo mu mezi ane ashize impanuka 18 zabaye, umunani nta bwishingizi bw’ibinyabiziga byari bifite.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage kwitabira kwikingiza inkingo zose za Covid-19, kwitegura ibarura rusange riteganyijwe muri Kanama 2022 ndetse no kurushaho kubungabunga ibidukikije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka