Perezida wa Madagascar yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, ku wa Kabiri tariki ya 8 Kamena 2023 nibwo yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.

Perezida Andry Rajoelina asezera ku bayobozi b'u Rwanda
Perezida Andry Rajoelina asezera ku bayobozi b’u Rwanda

Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, Perezida Andry Rajoelina yaherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, ari kumwe n’abayobozi bakuru barimo n’ab’inzego z’umutekano mu Rwanda.

Mbere yo gusoza uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, Perezida Rajoelina yasuye Icyanya cyahariwe Inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Aha muri Kigali Special Economic Zone, Perezida wa Madagascar yasuye uruganda rutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, Africa Improved Food.

Perezida Rajoelina yashimye imikorere y’uru ruganda ndetse na politiki y’u Rwanda, yo gushyiraho ibyanya by’inganda bikanaba igicumbi cy’iterambere ry’ubukungu, avuga ko Madagascar na yo igiye gushyira ibyanya nk’ibi hirya no hino mu gihugu.

Ati "Turi hano n’abo twazanye bose kugira ngo twirebere imikorere y’icyanya cy’ubukungu n’inganda. Ndatekereza ko rero tuza kuvana hano ishusho nyayo y’uburyo natwe twabikora iwacu, ibyiza u Rwanda rwagezeho natwe tukabigeraho muri Madagascar”.

Umukuru w’Igihugu cya Madagascar yavuze ko muri rusange ibyo yiboneye muri iki cyanya ndetse no mu Rwanda muri rusange, bishimangira ubushobozi Afurika yifitemo bwo kwishakamo ibisubizo.

Ati “Dufite gahunda n’igenamigambi kandi tuvanye hano, ubunararibonye n’amasomo azadufasha kubera imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame. Nta gushidikanya ko ibyo twiboneye hano byerekana uburyo Afurika irimo guhinduka igana aheza. U Rwanda rwerekana ko Afurika ubwayo yifitemo ibisubizo, kandi Madagascar na yo irifuza gutera ikirenge mu cy’u Rwanda."

Kugeza ubu icyanya cya Kigali Special Economic Zone, kimaze kugeramo ishoramari ribarirwa muri Miliyari eshatu z’Amadorali ya Amerika.

Mu mwaka ushize wa 2022, ibikorerwa muri iki cyanya byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda amadovize agera kuri miliyoni 500 z’Amadorali.

 Perezida Rajoelina yasuye Kigali Special Economic Zone
Perezida Rajoelina yasuye Kigali Special Economic Zone

Ni mu gihe kandi muri iki cyanya hamaze guhangwa imirimo ihoraho ku babarirwa mu bihumbi 15.

Biteganyijwe kandi ko mu mwaka wa 2030, ishoramari muri iki cyanya rizazamuka rikagera kuri Miliyari umunani z’Amadorali, umusaruro w’ibihatunganyirizwa byoherezwa mu mahanga ukinjiriza u Rwanda Amadorali agera kuri Miliyari 1.2, naho abafite imirimo ihoraho muri iki cyanya bakagera ku bihumbi 50.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka