Perezida wa IRMCT ari mu ruzinduko rwa mbere mu Rwanda

Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (UNIRMCT), Graciela Gatti Santana, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.

Graciela Gatti Santana
Graciela Gatti Santana

Bimwe mu bimugenza muri uru ruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Gatti Santana azagira umwanya wo kugirana inama n’ibiganiro bitandukanye n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru, ku bijyanye n’ibikorwa bimaze kugerwaho na UNIRMCT.

Madamu Santana kandi, azaboneraho umwanya wo gusura ahantu hatandukanye hubatswe inzibutso z’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kubaha icyubahiro no kubunamira. Azagirana kandi ibiganiro na bamwe mu bagize sosiyete sivile ndetse azanahura n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Azabonana kandi n’abakozi bakorera uru rukiko ku biro by’i Kigali.

Uru nirwo ruzinduko rwa mbere rwa Perezida Gatti Santana, kuva yatangira imirimo yo kuyobora UNIRMCT ku ya 1 Nyakanga 2022.

Intego y’uru ruzinduko rwa Madamu Santana, rugamije gukomeza kunoza umubano usanzweho hagati y’uru rukiko na Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage barwo, mu kurushaho gushimangira ubufatanye.

Perezida Santana, aje mu Rwanda mu gihe mu kwezi gushize kwa Kanama, aribwo hatangajwe ko Félicien Kabuga ukekwaho kuba umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa 29 Nzeri 2022 azatangira kuburanishwa ku byaha ashinjwa.

Kabuga azaburanishwa ku byaha ashinjwa birimo gukora Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo, ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Kugeza ubu Kabuga ari mu maboko ya IRMCT (ku ishami ry’i La Haye) kuva ku ya 26 Ukwakira 2020, nyuma yo kwimurirwa mu Buholandi ubwo yafatwaga muri Gicurasi 2020, ifatwa rye ryabaye imyaka isaga 26 yari amaze ashakishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka