Perezida wa Guinée, Général Mamadi Doumbouya, arasura u Rwanda

Perezida wa Guinée Conakry, Général Mamadi Doumbouya, ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, mu ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Kagame na we yari aherutse kugirira uruzinduko muri Guinée
Perezida Kagame na we yari aherutse kugirira uruzinduko muri Guinée

Amakuru ajyanye n’uru ruzinduko rwa Général Mamadi Doumbouya, yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Guinée Conakry kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024.

Uru ruzinduko rwa Général Doumbouya, ruje rukurikira urwo Perezida Paul Kagame yagiriye muri Guinée Conakry muri Mata 2023, aho yari mu ruzinduko rw’akazi na rwo rwari rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubushake mu kurushaho gukorana mu nzego zitandukanye.

Icyo gihe Perezida Kagame yari yerekeje muri Guinée Conakry ku butumire bwa mugenzi we Général Mamadi Doumbouya, nyuma y’uko mu Kwakira 2022, yari yakiriye mu biro bye, Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Ousmane Gaoual Diallo, wari umuzaniye ubutumwa.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yageze mu Mujyi wa Conakry muri Guinée nyuma yo kuva muri Guinée-Bissau, mu ruzinduko yagiriraga mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika yari yatangiriye muri Bénin ku matariki ya 15-16 Mata 2023.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byagarutse ku bufatanye mu nzego zitandukanye ndetse banahagararira umuhango wo gushyira umukono ku masezerano hagati y’impande zombi.

Ni amasezerano yahise abyara umusaruro nyuma y’uko hashyizweho Komisiyo y’ubufatanye ihuriweho n’ibihugu byombi igomba gukurikirana ishyirwa mu ngiro ry’ayo masezerano.

Perezida Mamadi Doumbouya yasabye Guverinoma ye gukora ibishoboka byose mu rwego rwo gufasha iyo Komisiyo kugira ngo itangire gukora ndetse n’amasezerano yashyizweho umukono mu bijyanye n’itumanaho, isakazamakuru mu by’ikoranabuhanga no gutangiza ikoranabuhanga mu mikorere ya Leta, atangire gushyirwa mu bikorwa bidatinze.

Général Mamadi Doumbouya ari ku butegetsi kuva muri Nzeri 2021, nyuma yo guhirika Alpha Condé wayoboye Guinée kuva mu 2010 kugeza mu 2021.

Uyu musirikare w’imyaka 43, yafashe ubutegetsi afite ipeti rya Colonel, kuri uyu wa Gatatu byatangajwe ko yazamuwe mu ntera, ahabwa ipeti rya Général.

Bivugwa ko ubwo yakiraga ku wa Kabiri abasirikare bakuru n’abagize inzego z’umutekano barenga 450, bagaragaje icyifuzo cy’uko Umukuru w’Igihugu azamurwa mu ntera akagirwa Général.

Muri iyo nama kandi, Perezida Doumbouya yahise atangaza ko avuye ku mwanya wa komanda w’Ingabo zidasanzwe (Special Forces) agasimburwa n’uwari umwungirije nk’uko Perezidansi ya Guinée Conakry yabitangaje

Biteganyijwe ko inzibacyuho iyobowe na Général Doumbouya izarangirana n’uyu mwaka wa 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka