Perezida wa Estonia yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Photo &Video)

Perezida wa Estonia, Kersti Kaljulaid yunamiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 250, bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, kuri uyu wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2017.

Perezida wa Estonia, Kersti Kaljulaid yunamiye imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi
Perezida wa Estonia, Kersti Kaljulaid yunamiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Nyuma yo kwerekwa ibice bigize urwo rwibutso no gusobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kersti yashimye ubutwari Abanyarwanda bagaragaje mu komora ibikomere batewe na Jenoside.

Yagize ati "Mu izina ry’abaturage ba Estonia nihanganishije Abanyarwanda, abarokotse n’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ndashimira ubutwari Abanyarwanda bagaragaje mu gukira ibikomere."

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi yahise ajya guhura na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Dore amwe mu mafoto yaranze uruzinduko yagiriye ku gisozi:

Yaherekejwe na Clare Akamanzi uyobora RDB na Dr Bizimana Jean Damascene uyobora Ikigo cy'igihugu cyo kurwanya Jenoside CNLG
Yaherekejwe na Clare Akamanzi uyobora RDB na Dr Bizimana Jean Damascene uyobora Ikigo cy’igihugu cyo kurwanya Jenoside CNLG
Bamaze kumwakira bamuherekeje ajya gusura urwibutso rwa Jenoside yerekwa amateka mabi yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo Abanyarwanda babashije kuyikuramo amahanga yabatereranye
Bamaze kumwakira bamuherekeje ajya gusura urwibutso rwa Jenoside yerekwa amateka mabi yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo Abanyarwanda babashije kuyikuramo amahanga yabatereranye
Nyuma yo gusura Urwibutso yanditse ubutumwa bwihanganisha Abanyarwanda
Nyuma yo gusura Urwibutso yanditse ubutumwa bwihanganisha Abanyarwanda
We n'abamuherekeje bagiye gushyira indabo ku mva ishyinguyemo abasaga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
We n’abamuherekeje bagiye gushyira indabo ku mva ishyinguyemo abasaga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Bafashe umunota wo kubibuka
Bafashe umunota wo kubibuka
Nyuma yo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bamuherekeje
Nyuma yo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bamuherekeje

Reba Video Perezida wa Estonia asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Photo : Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka