Perezida wa Amerika Joe Biden ntazitabira inama ya COP28

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika byatangaje ko atazajya iDubai mu nama ya 28 y’umuryango w’abibumbye yiga ku ihindagurika ry’ikirere COP28, izatangira kuwa kane tariki 30 Ukwakira 2023.

Iyi nama ya COP28, izatangira ku itariki ya 30 kugeza ku ya 12 Ukuboza, biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu basaga 70.000 barimo na Papa François.

Amakuru aturuka muri Maison blanche akomeza avuga ko Biden ashobora kuzohereza umuhagararira muri iyi nama, John Kerry, ufite mu nshingano ze ibigendana n’ihindagurika ry’ikirere.

Ibiro by’umukuru w’igihugu ntabwo byatangaje impamvu yatumye Joe Biden afata icyemezo cyo kutazitabira inama ya COP 28.

Icyakora, ibitangazamakuru bitandukanye, byagaragaje ko yaba yabitewe n’uko kuri ubu ahugiye cyane ku bibazo by’intambara iteye inkenke mu Burasirazuba bwo hagati, ihanganishije Israel na Hamas.

Ni mu gihe amasezerano arimo gushyirwa mu bikorwa, yo gutanga agahenge no guhererekanya abantu bafashwe bugwate ku mpande zombi yagizwemo uruhare na Perezida Joe Biden wa Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Amerika yaherukaga guhagararirwa mu nama ya COP27 yabereye el-Cheikh muri Égypte, ndetse n’iyabaye ku nshuro ya 26, yabaye mur 2021 iGlasgow, yatangarijwemo ko Leta Zunze ubumwe za Amerika ziyemeje kugaruka mu ruhando rwo guhagana n’ibihumanya ikirere.

Mbere y’uko Perezida Joe Biden ajya ku butegetsi, ntabwo byari ngombwa ko Amerika ihagararirwa muri iyi nama yiga ku ihindagurika ry’ikirere.

Muri Kamena 2017, Perezida Donald Trump wabanjirije Biden, yafashe icyemezo cyo kuvana igihugu cye mu masezerano y’iParis, arebana n’ihindagurika ry’ikirere yashyizweho umukono n’ibihugu 195 mu ukuboza 2016.

Icyemezo cyo kwikura muri aya masezerano cyanenzwe cyane na Perezida w’uBufaransa Emmanuel Macron na Chanceliere w’uBudage Angela Merkel.

Ni mu gihe Donald Trump we yavugaga ko igihugu cye cyikuye mu masezerano ya Paris arebana n’ihindagurika ry’ikirere, bizatuma ubukungu bwacyo buhungubana bikagira ingaruka ku murimo no ku baturage bacyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka