Perezida w’umutwe w’Abadepite yagiranye ibiganiro n’abagize Inteko ya Uganda

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gashyantare 2023 yagiranye ibiganiro n’itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubuzima mu Nteko Ishinga Amategeko y’igihugu cya Uganda mu rwego rwo kubasangiza ubunararibonye ku mikorere n’imikoranire hagati y’abagize Inteko n’izindi nzego.

Amakuru yatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yavuze ko Aba badepite baturutse mu gihugu cya Uganda bazamara icyumweru mu Rwanda bakazasura ibikorwa bitandukanye na serivisi zitangwa n’inzego z’ubuzima ndetse bakazagirana ibiganiro birambuye na Komisiyo y’imibereho y’abaturage mu Mutwe w’Abadepite w’u Rwanda.

Uruzinduko rw’iri tsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubuzima mu Nteko Ishinga Amategeko y’igihugu cya Uganda ruzibanda cyane ku kureba ku mikorere ya serivise z’ubuzima mu Rwanda.

Bazasangira ubunararibonye mu kazi kabo n’Abadepite bo mu Rwanda hagamijwe kunguka ubumenyi bushya bwakwifashishwa hashyirwa mu bikorwa serivise z’ubuzima mu gihugu cyabo.

Umubano w’u Rwanda na Uganda washimangiwe n’ibiganiro byabaye mu mwaka wa 2022 Abayobozi b’ibihugu byombi bagiranye byibanze ku ngingo zitandukanye ariko by’umwihariko bibanda ku gukomeza umubano, kwimakaza amahoro n’umutekano w’ibihugu byombi no mu karere.

Imikoranire ku mpande z’ibihugu byombi igenda irushaho kugenda neza haba mu buzima, Ubukungu, ishoramari, ubuhahirane ndetse n’ibijyanye na Politike.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka