Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yageze mu Rwanda
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasesekaye i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwitezweho kunoza umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda.
Mu gihe yiteguraga guhaguruka mu Bufaransa yerekeza mu Rwanda, Perezida Macron yatangaje ko uruzinduko rwe i Kigali ari ikimenyetso gikomeye cyo guhindura amateka no kunoza umubano, atari hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa gusa, ahubwo hagati ya Afurika muri rusange n’u Bufaransa.
Perezida Emmanuel Macron yakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, wari kumwe na Ambasaderi Ngarambe François Xavier uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa.
Biteganyijwe ko Macron ahita yerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi kunamira abasaga ibihumbi 250 baharuhukiye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Perezida Macron aragirana ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, ndetse biteganyijwe ko bombi bagirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
President Emmanuel Macron tumuhaye ikaze mu Rwanda ,twizeye ko Hari ishusho nziza yabonye ku Rwanda.
Bienvenu Au Pays des milles colline Monsieur le President!