Perezida Touadéra yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Kuri iki Cyumweru tariki 8 Kanama 2021, Perezida wa Santrafurika, Faustin-Archange Touadéra, yasoje uruzinduko rw’iminsi ine yagiriraga mu Rwanda, akaba yaherekejwe na Perezida Kagame ku kibuga cy’indge mpuzamahanga cya Kigali.

Perezida Kagame yaherekeje Touadéra wasoje uruzinduko rwe mu Rwanda
Perezida Kagame yaherekeje Touadéra wasoje uruzinduko rwe mu Rwanda

Perezida Touadéra yageze mu Rwanda ku itariki 5 Kanama 2021, aje mu ruzinduko rw’akazi, aho yakiriwe na mugenzi we, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bagirana ibiganiro ndetse nyuma baza no kuganira n’abanyamakuru.

Mu bindi byaranze urwo ruzinduko harimo gusinya amasezerano atandukanye yerekeranye n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yaherekeje Touadéra wasoje uruzinduko rwe mu Rwanda
Perezida Kagame yaherekeje Touadéra wasoje uruzinduko rwe mu Rwanda

Muri urwo ruzinduko kandi Perezida Touadéra yasuye Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda, asura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane ziharuhukiye.

Yanasuye kandi Ingoro ndangamurage y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yaranasuye umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

U Rwanda na Santrafurika bisanganywe ubufatanye, aho u Rwanda rwoheje Ingabo zarwo mu bikorwa byo kugarura amahoro muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka