Perezida Sassou-Nguesso yashimye uruhare rwa Perezida Kagame mu kugarura umutekano

Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou-Nguesso yashimye Perezida Kagame kubera uburyo yagaruye amahoro mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse akagira n’uruhare mu ruhando rw’amahanga mu kubungabunga amahoro no kuyagarura mu bindi bihugu bya Afurika.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2023 ubwo ba Perezida bombi bari mu kiganiro n’itangazamakuru i Kigali.

Mu ijambo rye, Perezida Denis Sassou-Nguesso yashimiye Perezida Paul Kagame ubushake yagize mu kugarura amahoro n’umutekano mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ubu u Rwanda rukaba ari kimwe mu bihugu bifasha ibindi bihugu bya Afurika kubungabunga amahoro.

Ati “Ndashimira Perezida Kagame uburyo yubatse Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubumwe bw’Abanyarwanda bukaba bwaragezweho ndetse u Rwanda rukaba rwarubatse umubano ufatika n’ibindi bihugu hirya no hino mu Isi. U Rwanda na Repubulika ya Congo Brazzaville bizakomeza gushimangira umubano binyuze mu masezerano y’ibihugu byombi”.

Perezida Denis Sassou-Nguesso yashimiye Perezida Kagame ku ruhare akomeje kugira mu gushaka amahoro hirya no hino binyuze mu masezerano u Rwanda rugirana n’ibindi bihugu.

Ati “Navuga nko mu gihugu cya Sudani mu Ntara ya Darfur no muri Repubulika ya Santarafurika mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, navuga no kugarura amahoro muri Mozambique”.

Perezida Sassou-Nguesso yavuze ko ibihugu bya Afurika bigomba gushyira hamwe mu gushaka amahoro kuri uyu mugabane kuko nta terambere ryagerwaho nta mahoro bifite.

Perezida Sassou-Nguesso yatanze urugero ubwo yayoboraga umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu mwaka wa 2006 hari ibibazo muri Darfur u Rwanda rwabaye urwa mbere mu koherezayo ingabo muri iki gihugu kugira ngo zibungabunge amahoro.

Perezida Sassou-Nguesso
Perezida Sassou-Nguesso

Ibibazo byabajijwe n’itangazamakuru byagarutse ku mubano w’u Rwanda na Congo Brazzaville aho umunyamakuru wo muri Congo Brazzaville yabajije Perezida Paul Kagame ku ruzinduko aherutse kugirira muri icyo gihugu, rugakurikirwa n’urwa Perezida Denis Sassou-Nguesso icyo bisobanuye ku bihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yamusubije ko kugenderanira kw’abayobozi b’ibihugu byombi gushingiye ku mubano mwiza ariko cyane cyane bishingiye mu gukomeza gushyira mu bikorwa, ibikorwa ibihugu byombi bihuriyeho no gusuzuma ibyamaze kugerwaho.

Ati “Uruzinduko twembi twagiye tugirana hagati yacu rugamije kubaka umubano w’ibihugu byombi ariko cyane cyane kureba ishyirwa mu bikorwa ku masezerano ibihugu byombi byagiye bigirana n’uburyo abaturage b’ibihugu byombi bakwagura ibikorwa byabo muri ibi bihugu”.

Perezida Kagame na we yashimye umubano uri hagati y’u Rwanda na Congo Brazzaville anavuga ko uruzinduko rwa Perezida Denis Sassou-Nguesso rugaragaza ubushake bwo gukorera hamwe bikaba umusingi mu bikorwa bitanga umusaruro ku mpande zombi ndetse no gufatanya kuvanaho inzitizi izo ari zo zose zagaragara muri uwo mubano.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibi bikwiye kuba bigaragaza uko ibihugu bya Afurika na byo bikwiye kuba bikorana bishyira hamwe mu guteza imbere umugabane wa Afurika.

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Ku bijyanye n’imikoranire, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bigomba kuba ku isonga ku ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange rya Afurika kugira ngo ubuhahirane hagati y’ibihugu burusheho gutera imbere n’umugabane utere imbere.

Ati “ Uru si uruzinduko gusa ahubwo ni ibikorwa biva ku bayobozi bikagera no ku baturage, tuzakomeza ubu bufatanye kandi nk’abayobozi dukeneye gukomeza gukora ibyiza kuri twe, mu bihugu byacu, ndetse tunakora ibishoboka byose hamwe nk’abavandimwe, nk’abaturanyi”.

Ibindi biganiro Perezida Kagame yagiranye na mugenzi we wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso byibanze ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ubuhinzi, serivisi zo mu kirere, visa n’ibindi.

Abakuru b’ibihugu byombi kandi bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye harimo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange rya Afurika.

Ibihugu byombi byavuguruye amasezerano y'ubufatanye
Ibihugu byombi byavuguruye amasezerano y’ubufatanye

Minisitiri Denis Christel yavuze ko ubufatanye hagati ya Congo n’u Rwanda, bushingiye ku masezerano arimo ayasinywe mu 2015 i Kigali ndetse n’andi yasinywe mu 2022.

Amasezerano amaze gusinywa hagati y’ibihugu byombi ni 33. Umunani muri yo yasinywe mu ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Congo mu Gushyingo 2022.

Muri ayo masezerano, harimo agendanye n’imishinga itanu irimo n’uwo kubaka icyanya cy’inganda mu gace ka Maluku ahazajya hakorerwa ibikoresho bitandukanye.

Kurikira ikiganiro abayobozi b’ibihugu byombi bagiranye n’itangazamakuru:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka