Perezida Ruto yishimiye uburyo yakiriwe i Nyamata

Perezida William Ruto ubwo yari mu ruzinduko rwe ku munsi wa kabiri mu Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 5 Mata 2023 mu Karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata yishimiye urugwiro yakiranywe n’abaturageakanasangira na bo.

Abaturage b'i Nyamata bamwishimiye
Abaturage b’i Nyamata bamwishimiye

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Ruto yatangaje ko yishimiye uburyo yakiriwe n’abaturage muri aka Karere.

Ati “Naganiriye kandi nsangira icyayi n’abakora cyane bashakisha imibereho [Hustlers] muri Calibou Restaurant, iri i Nyamata mu karere ka Bugesera, mu Burasirazuba bw’u Rwanda”.

Perezida Ruto yari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Dr Alfred Nganga Mutua hamwe n’abandi bayobozi.

Perezida Ruto yagiye muri iyi Restora iri i Nyamata amaze gusura ibikorwa bitandukanye birimo Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA) riri mu murenge wa Gashora, Akagali ka Mwendo, umudugudu wa Gaharwa mu Karere ka Bugesera.

Aha yari muri Resitora
Aha yari muri Resitora

Perezida Ruto yageze i Kigali kuwa Kabiri tariki ya 4 Mata 2023 yakirwa na mugenzi we Paul Kagame, urugendo rwe rukaba rusojwe kuri uyu wa Gatatu.

Urugendo rwe rusize u Rwanda na Kenya bishyize umukozo ku masezerano 10 Ibihugu byombyi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, arimo urwego rw’igororero, amahugurwa mu bya dipolomasi, ikoranabuhanga, ubuzima, urubyiruko, iterambere, uburezi, ubuhinzi, uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Kuri uyu mugoroba nibwo Perezida Kagame yasezeye kuri mugenzi we wa Kenya, William Ruto wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda.

Perezida William Ruto yasoje uruzinduko rw'iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda
Perezida William Ruto yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byari sawa cyanee

Byiringiro innocent yanditse ku itariki ya: 6-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka