Perezida Paul Kagame yakiriye umuyobozi nshingwabikorwa w’ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Gicurasi, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Pamela Coke-Hamilton Umuyobozi nshingwabikorwa w’ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi hamwe n’itsinda ayoboye.

Ni ibiganiro byibanda ku bucuruzi, ishoramari hamwe n’uruhare rwa Afurika mu guhindura isura y’ubucuruzi mpuzamahanga, nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Pamela Coke-Hamilton asanzwe ari inararibonye mu bijyanye n’amategeko n’ubucuruzi, akaba yaratangiye kuyobora ikigo cya International Trade Center(ITC) kuva mu mwaka wa 2020.

Ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi, gishinzwe gufatanya n’ikigo cy’ubucuruzi ku isi hamwe n’inama y’umuryango w’abibumbye mu guteza imbere ubucuruzi ku isi.

Ni ikigo cyashinzwe mu 1964, icyicaro gikuru cyacyo kikaba giherereye I Geneve mu Busuwisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka