Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group

Ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro byatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Kanama 2023 Perezida Paul Kagame yabonanye n’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Philippe Prosper, baganira ku ngamba n’amahirwe y’iterambere ry’iki kigo.

Philippe Prosper ari kuri uyu mwanya kuva muri Gicurasi uyu mwaka wa 2023 akaba yarawugiyeho asimbuye ku buyobozi, Marc Holtzman wabaye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki ya Kigali kuva mu 2012.

BK Group ni ihuriro ry’ibigo rigizwe na Banki ya Kigali Plc (BK), BK General Insurance Company LTD, BK Capital LTD, BK TechHouse LTD, na BK Foundation.

Jean Philippe Prosper Umuyobozi Mukuru w’Inama y’ubutegetsi ya BK Group Plc, akomoka muri Haiti, yabaye Visi Perezida w’Ikigega cy’imari cya banki y’Isi gifasha abikorera, IFC, (International Finance Corporation) ku mugabane wa Afurika, Amerika y’Amajyepfo na Caraïbes.

Yabaye Visi Perezida wa IFC mu byerekeye abakiriya ku rwego rw’Isi yose. Kubera imiyoborere ye, yagiye ahabwa ibihembo bizwi cyane ku rwego rwa Banki y’Isi nk’icy’imiyoborere diaheza kandi itarimo ubusumbane ‘Diversity and Inclusion Leadership Award’ mu mwaka wa 2010, naho mu 2011 ahabwa icy’umuyobozi mwiza ‘Good Manager Award’.

Yamaze imyaka umunani ku mugabane wa Afurika ahagarariye inyungu za IFC.
Philippe afite impamyabumenyi mu Mibare na Civil Engineering n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu gucunga imari y’ibigo binini n’iyindi mu bijyanye n’ubukungu bw’amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka