Perezida Museveni yageze mu Rwanda yitabiriye CHOGM

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, yageze mu Rwanda aho aje kwitabira Inama ya CHOGM, ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa commonwealth.

Ku mupaka wa Gatuna, Perezida Museveni yishimiwe n'Abanyarwanda bamwakiriye
Ku mupaka wa Gatuna, Perezida Museveni yishimiwe n’Abanyarwanda bamwakiriye

Muri uru ruzinduko rw’amateka Perezida Museveni agiriye mu Rwanda, yanyuze inzira yo ku butaka kuva ku mupaka wa gatuna, ndetse akihagera yabanje gusuhuza abaturage b’ibihugu byombi bari baje kumwakira.

Perezida Museveni akigera ku mupaka wa Gatuna, yakiriwe n’abayobozi barimo Ernest Nsabimama, Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Gen (Rtd) Robert Rusoke, Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero.

Perezida Museveni yaherukaga mu Rwanda mu 2017, ubwo habaga ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame.

Umwuka utari wifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda uri mu byatumye abakuru b’ibihugu byombi batagenderana cyane, dore ko u Rwanda rwakomeje gushinja Uganda guhohotera Abanyarwanda no gukorana n’abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Guhera muri Gashyantare uyu mwaka, nibwo umubano w’ibihugu byombi watangiye gusa nk’uzahuka, nyuma yuko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, agiriye uruzinduko mu Rwanda, agirana ibiganiro na Perezida Kagame.

Uru ruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi, rwatanze umusaruro kuko rwakurikiwe n’imyanzuro yo gufungura umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.

Ku itariki ya 14 Werurwe 2022, nabwo Lt Gen Muhoozi yagarutse mu Rwanda mu ruzinduko rwa kabiri, yakirwa na Perezida Kagame bagirana ibiganiro byari bigamije gukemura ibibazo bisigaye mu mubano w’u Rwanda na Uganda.

Perezida Museveni agiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma yigihe gito, Perezida Kagame na we agiriye uruzinduko muri Uganda mu birori by’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Biteganyijwe ko tariki 25 Kamena 2022, ari bwo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo muri Commonwealth bagomba guhurira i Kigali mu nama ya CHOGM.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashimira amakuru y’indashyikirwa mutugezaho.

NTIRUSHWA ALEXIS yanditse ku itariki ya: 24-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka