Perezida Macron yemeje ko agiye gusura u Rwanda

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yemeje ko mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi 2021 azasura u Rwanda, akavuga ko azagirana ibiganiro bitandukanye n’Abayobozi bakuru b’igihugu.

Perezida Macron ari kumwe na Perezida Kagame i Paris
Perezida Macron ari kumwe na Perezida Kagame i Paris

Byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko Umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron, azasura u Rwanda ariko nta gihamya, akaba we ubwe imbere y’itangazamakuru ndetse n’imbere ya Perezida Kagame uri mu Bufaransa, yiyemereye ko azasura u Rwanda mu mpera z’uku kwezi, nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru AFP.

Uwo muyobozi yavuze ko azagirana ibiganiro n’Abayobozi bakuru b’u Rwanda ku mateka n’imibanire y’ibihugu byombi yo mu gihe cyashize, ngo bazaganira kandi ku mihahirane n’ubukungu ndetse no ku bufatanye mu bya Politiki.

Icyakora Perezida Macron yirinze kugira icyo atangaza ku kibazo yari abajijwe niba yiteguye gusaba imbabazi ku ruhande rw’u Bufaransa ku ruhare icyo gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa yavuze ko igihe nikigera cyo gira icyo abivugaho ari bwo azabivuga.

Ibyo Perezida Macron yabitangarije i Paris ku wa 18 Gicurasi 2021, ubwo yari mu nama yiga ku izahurwa ry’ubukungu bwa Afurika, inama yitabiriwe na bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika n’aba za Guverinoma.

Umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa waherukaga gusura u Rwanda kuva Jenoside yahagarikwa ni Nicolas Sarkozy, waje mu 2010.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka