Perezida Macky Sall wa Senegal ari mu Rwanda

Perezida wa Senegal, Macky Sall, yageze i Kigali aho aje mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Ikigo Nyafurika gikora inkingo, BioNTech Africa.

Perezida Macky Sall akigera mu Rwanda, yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana.

Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Senegal, buvuga ko Perezida Sall aje ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri X y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Senegal bugira buti “Perezida Macky Sall, ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame yahagurutse i Dakar yerekeza i Kigali kwitabira umuhango wo gufungura ku mugaragaro uruganda rwa BioNTech Africa; uruganda rwa mbere rukora inkingo zizifashishwa mu gukingira Malaria n’Igituntu.”

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro uruganda rwa BioNTech Africa ruzajya rukora inkingo zirimo iza Covid-19 n’izindi ndwara, biteganyijwe kuba kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023, i Kigali.

Mu 2021, u Rwanda na Senegal byasinye amasezerano y’ubufatanye na Banki y’u Burayi ishinzwe Ishoramari (EIB) n’uruganda rukora inkingo rwa BioNTech, agamije koroshya ishyirwaho ry’inganda zikora inkingo n’imiti muri ibi bihugu.

Intego nyamukuru y’aya masezerano ni ukubakira Afurika ubushobozi mu rwego rw’Ubuzima, kugira ngo ibashe guhangana n’indwara z’ibyorezo byibasira Isi, no gutuma uwo mugabane uva ku kwikorera 1% by’inkingo ukenera nibura bikagera kuri 60%.

Muri uyu mujyo wo kubaka uruganda rukora inkingo, muri Werurwe 2023, Guverinoma y’u Rwanda yakiriye kontineri esheshatu zizwi nka ‘BionTainers’ zajemo imashini n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga ry’Uruganda rw’Abadage rwa BioNTech, aho ruzifashisha ikoranabuhanga rizwi nka mRNA.

Ni ubwa mbere uruganda nk’uru rugeze ku Mugabane wa Afurika ndetse ruje nk’igisubizo kubera ko nibura 99% by’inkingo zikoreshwa muri Afurika zose zituruka mu bihugu by’amahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka