Perezida Macky Sall wa Sénégal ari mu ruzinduko mu Rwanda

Perezida wa Sénégal Macky Sall yatangiye uruzinduko mu Rwanda, aho biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere aza kwitabira Inama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’Abagore mu Iterambere.

Perezida Macky yakiriwe na Minisitiri Biruta
Perezida Macky yakiriwe na Minisitiri Biruta

Perezida Macky Sall, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2023, aho akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere Macky Sall yitabira inama mpuzamahanga yiga ku burenganzira bw’abagore n’abakobwa, izwi nka Women Deliver, iza guhuriza hamwe abasaga 6000 baturutse hirya no hino ku isi.

Perezida wa Sénégal, Macky Sall yatangiye uruzinduko rw’akazi mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, aho yarutangiriye muri Kenya, ku Cyumweru yitabiriye inama ya gatanu ihuza ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’imiryango y’uturere igize umugabane.

Kuruhande rw’iyo nama Macky Sall yakiriwe na mugenzi we wa Kenya, Dr William Ruto bagirana ibiganiro byitabiriwe na Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Perezida Macky Sall ari mu ruzinduko mu Rwanda
Perezida Macky Sall ari mu ruzinduko mu Rwanda

Ibiganiro byabo byibanze ku gutahiriza umugozi umwe gufatanya mu kuzamura ubutwererane ku mugabane wa Afurika mu rwego rwo kuzamura ubucuruzi bw’imbere muri Afurika. Baganiriye kandi ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC no mu Karere muri rusange.

Muri uru ruzinduko Perezida Macky Sall arimo, ku wa Kabiri tariki 18 Nyakanga azasura Uganda, aho azava tariki 19 asubira mu gihugu cye.

Tariki 4 Nyakanga 2023, Macky Sall yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, mu ruzinduko rugufi Kagame yagiriye muri icyo gihugu ubwo yerekezaga muri Tridad & Tobago.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka