Perezida Lt Gen Mamadi Doumbouya yasuye Urwibutso rwa Kigali

Perezida wa Guinée, Lt Gen Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Doumbouya, bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali
Bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali

Lt Gen Mamadi Doumbouya, yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène n’abandi bayobozi bari mu itsinda bari kumwe i Kigali.

Yasobanuriwe amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ingaruka zayo ndetse n’urugendo rw’Igihugu mu kongera kwiyubaka no kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda mu myaka 30 ishize.

Perezida Lt Gen Mamadi Doumbouya yasobanuriwe uburyo Jenoside yakorewe, Abatutsi yateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi, aho mu gihe cy’iminsi 100 gusa abarenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.

Perezida wa Guinée, Lt Gen Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Doumbouya, bashyize indabo kuri uru rwibutso nyuma yo gusobanurirwa amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo.

Lt Gen Mamadi Doumbouya yatangiye uruzinduko rwe mu Rwanda ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024. Akigera ku kibiga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Perezida Paul Kagame, ndetse uyu munsi bagirana ibiganiro byihariye byagarutse ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi, banishimira ko watangiye gutanga umusasruro mwiza binyuze mu nzego zitandukanye n’amasezerano yashyizweho umukono.

Reba ibindi muri iyi video:

Amafoto: Eric Ruzindana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mfu PPere Blanch aradusebya mu myambalire. Iyi Karuvati ntijyanye nibyo yambaye. Ni nnterebo pee. Ese yarongoye ( yashatse saseri.
Jya Uriimba wangu

cyuma yanditse ku itariki ya: 27-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka