Perezida Kagame yungutse umwuzukuru wa kabiri

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022, yashimiye umuryango wa Ange Kagame n’Umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bibarutse umwana wa kabiri (ubuheta).

Perezida Kagame, yashimiye aba bombi mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, buherekejwe n’ifoto y’imfura ya Ange na Bertrand.

Tariki 19 Nyakanga 2020 nibwo Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bibarutse umukobwa wabo w’imfura, nyuma y’uko bashyingiranywe muri Nyakanga 2019.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame, abinyujije kuri Twitter yatangaje ko we n’umuryango banejejwe no kwitwa ba sogokuru na nyogokuru (Grandparents), kandi ko bishimiye kubona umwuzukuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Umuryango ni uwunguka buri wese yagaciye muri steps zose z’ubuzima: childhood, adulthood, Parenthood & grandparenthood. Komeza ujye mbere mzee wetu

Ndayisaba Barthazar yanditse ku itariki ya: 21-07-2022  →  Musubize

Kubyara Umwana nicyo kintu kidushimisha kurusha ibindi.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe,aho kuyishimira,bakora ibyo Imana itubuza.Bacana inyuma,bariba,barica,barabeshya,barasambana (bakabyita gukundana),bararwana mu ntambara,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc…Bene abo,Imana izabakura mu isi ku munsi w’imperuka nkuko ijambo ryayo rivuga,isigaze abayumvira gusa nubwo aribo bacye nkuko ijambo ryayo rivuga.

kimenyi yanditse ku itariki ya: 21-07-2022  →  Musubize

MUZEHE WACU KOMEZA UGABE AMASHAMI.

MUPENZI CALLIXTE yanditse ku itariki ya: 20-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka