Perezida Kagame yunamiye Assefa wahagarariye umubyeyi we mu bukwe bwe

Perezida Paul Kagame yunamiye, Araya Assefa witabye Imana afite myaka 89, uyu akaba yaramuhagarariye nk’umubyeyi we (Se), mu bukwe bwe na Jeannette Kagame.

Araya Assefa (uhagaze) yahagarariye umubyeyi wa Perezida Kagame mu bukwe bwe na Jeannette Kagame
Araya Assefa (uhagaze) yahagarariye umubyeyi wa Perezida Kagame mu bukwe bwe na Jeannette Kagame

Perezida Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024 mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko yari azi neza Araya Assefa kuko yari umugabo mwiza,

Ati "Araya Assefa nari muzi neza cyane. Yari umugabo mwiza. Yakoreye UN. Aruhukire mu mahoro!!".

Abantu batandukanye bavuze ku rupfu rwe banamwifuriza iruhuko ridashira barimo uwitwa Calvin Mutsinzi ku rukuta rwe rwa X yavuze ko umusaza Araya Assefa, yatabarutse afite imyaka 89, akaba ariwe nawe wanabereye umubyeyi Perezida Kagame mu kimbo cya Se ubwo yashyingirwaga.

Perezida Kagame yavuze ko Araya yari umugabo mwiza
Perezida Kagame yavuze ko Araya yari umugabo mwiza

Perezida Kagame ubwo yashyingiranwaga na Jeannette Kagame, ku ya 10 Kamena 1989, mu bukwe bwabereye muri Uganda, amakuru avuga ko Araya Assefa ari we wari umuhagarariye nk’umubyeyi we (Se).

Assefa wakomokaga muri Ethiopia, kandi yari inshuti magara ya Yoweri Kaguta Museveni, cyane ko mu myaka y’1980 yari umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku Bana, UNICEF muri Uganda.

Bimwe mubyo Assefa azibukirwaho nuko yari umugabo w’umunyakuri ndetse akarwanya akarengane.

Uyu mugabo kandi yari inshuti ikomeye ya Perezida wa Uganda Museveni
Uyu mugabo kandi yari inshuti ikomeye ya Perezida wa Uganda Museveni
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka