Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora FPR-Inkotanyi

Inama Nkuru (Congrès) ya 16 y’Umuryango FPR-Inkotanyi yatoreye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi Mukuru (Chairman) w’uyu muryango, gukomeza kuwuyobora mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora FPR-Inkotanyi
Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuyobora FPR-Inkotanyi

Kongere ya FPR-Inkotanyi yateranye ku Cyumweru, yanatoye Visi Perezida mushya ari we Uwimana Consolée, wasimbuye Christophe Bazivamo ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango, Gasamagera Wellars, wasimbuye François Ngarambe.

Perezida Kagame yatowe yamamajwe, ku bwiganze bw’amajwi 2099 muri 2102 batoye bose, bahwanye na 99.8%, akaba yari ahatanye na Sheik Abdul Karim Harerimana watowe n’abantu 3 bahwanye na 0.2%.

Perezida Kagame hamwe n'abandi batowe
Perezida Kagame hamwe n’abandi batowe

’Vice Chairperson’ mushya, Uwimana Consolée, yatowe n’abantu 1945 bahwanye na 92.7%, akaba yari ahatanye na Gishoma Eric watowe n’abantu 147 bahwanye na 6.9%, hakaboneka impfabusa 10.

Umunyamabanga Mukuru, Gasamagera Wellars yatowe n’abantu 1899 bahwanye na 90.3%, akaba yahatanye na Bakundufite Christine, watowe n’abantu 183 bahwanye na 8.8%, hakaboneka impfabusa 20.

Kongere ya FPR-Inkotanyi yateranye ku Cyumweru tariki 2 Mata 2023, ibanjirijwe n’Inama mpuzamahanga yahurije mu Rwanda abayobozi b’imitwe ya Politiki yo hirya no hino ku Isi, baje kwifatanya n’uyu muryango kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 umaze ushinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni iby’agaciro ku banyarwanda twese✔️✔️✔️

HAKUZIMANA INNOCENT yanditse ku itariki ya: 4-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka