Perezida Kagame yoherereje ubutumwa mugenzi we w’u Burundi

Perezida w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye intumwa z’u Rwanda ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Prof. Nshuti Manasseh, bamushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

Intumwa z'u Rwanda zakiriwe na Perezida Ndayishimiye
Intumwa z’u Rwanda zakiriwe na Perezida Ndayishimiye

Amakuru yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi ku wa 26 Mata 2023, avuga ko iri tsinda ryaturutse mu Rwanda ryakiriwe na Perezida Ndayishimiye, bamushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi uragenda urushaho kuba mwiza, kuko Abakuru b’Ibihugu byombi bagiye babigiramo uruhare binyuze mu biganiro byagiye biba hagati yabo.

Ku ya 4 Gashyantare 2023, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bitanga icyizere cy’ukuzahuka k’umubano w’ibihugu byombi, wari umaze igihe urimo agatotsi.

Si Abayobozi b’ibihugu gusa bagiye bagirana ibiganiro, kuko tariki ya 19 Ukuboza 2022 igihugu cy’u Burundi cyohereje intumwa mu Rwanda, mu rugendo rw’iminsi ibiri rugamije gushishikariza Abarundi bahungiye mu Rwanda gutahuka ku bushake.

Perezida Kagame yongeye gushimangira aho umubano w’u Rwanda n’u Burundi ugeze, mu muhango wo kwizihiza imyaka 60 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge, u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, wanashyikirije Perezida Ndayishimiye ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Perezida Ndayishimiye yavuze yeruye ko ikibazo kiri hagati y’Urwanda n’Uburundi kidashobora gukemuka igihe cyose abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi badashubijwe mu gihugu cyabo ngo bacibwe imanza. Bivuze ko ibi byose ari ukubeshyana!

Cyomoro Malik yanditse ku itariki ya: 30-04-2023  →  Musubize

Urakoze kunkuru utujyejejeho

Ni eric kamabuye yanditse ku itariki ya: 27-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka