Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wateguwe n’Igikomangoma Charles

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, bifatanije n’Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth hamwe n’abafasha babo, mu birori by’umusangiro w’Umwamikazi w’u Bwongereza.

Ni ibirori byateguwe n’Igikomangoma Charles w’u Bwongereza, mu gihe Inama ya CHOGM ikomeje kubera i Kigali.

Kuri uwo munsi kandi muri Kigali Convention Centre, nibwo habaye umuhango wo gufungura ku mugaragaro Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM 2022).

Iyo nama yafunguwe ku mugaragaro, mu gihe yagiye ibanzirizwa n’uruhererekane rw’izindi nama, zahuje abayobozi batandukanye bo mu bihugu 54 bigize Commonwealth.

Tariki 24 Kamena 2022 yabaye itariki y’amateka ku muryango wa Commonwealth, byumwihariko ku Rwanda, kuko Perezida Kagame ari we wahawe inkoni yo kuyobora uyu muryango mu myaka ibiri iri imbere.

Perezida Kagame yasimbuye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, wari ufite izi nshingano kuva mu 2018, akaba yaragombaga kuzishyikiriza u Rwanda mu 2020, gusa icyo gihe inama y’uyu muryango ntiyaba kubera icyorezo cya Covid-19. Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, akaba yifurije ishya n’ihirwe u Rwanda, ashimangira icyizere uyu muryango ufitiye Perezida Kagame.

Hashize imyaka 13 gusa u Rwanda rwinjiye muri Commonwealth, kuko rwakiriwe mu 2009 muri uyu muryango ubarizwamo abaturage barenga Miliyali 2.5 bo mu bihugu 54 byo ku migabane yose igize Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka