Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kwibuka Shimon Peres
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umuhango wo kwibuka Shimon Peres wabaye Perezida wa Israel aba na Minisitiri w’icyo gihugu, akaba yaritabye Imana mu mwaka wa 2016.
Ni igikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yavuze ko Shimon Peres yari umuntu w’igitangaza, umuyobozi wabaye ingirakamaro muri Israel akaba yari n’inshuti y’u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yavuze ko Shimon Peres azwiho kuba yaraharaniraga amahoro, agaharanira ko n’ahazaza h’abakiri bato hazaba heza kurushaho.
Ni byo Perezida Kagame yagarutseho mu izina ry’Abanyarwanda, Guverinoma y’u Rwanda no mu izina rye bwite, mu ijambo rye ati “Uyu munsi ibitekerezo byanjye biri kumwe n’umuryango wa Peres mu gihe twibuka uyu muyobozi wabereye benshi intangarugero. Byaba byiza twibutse ko amahoro n’umutekano ari ishingiro ry’imibereho myiza n’iterambere rya muntu haba muri Israel n’ahandi ku isi.”
Ati "Nk’uko Shimon Peres yabivuze, amahoro si amahitamo ya politiki, ni ikintu cy’ibanze mu mateka no mu mibereho."
Perezida Kagame yifurije ikigo cyitiriwe Peres giharanira amahoro no guhanga udushya (Peres Centre for Peace and Innovation) gukomeza gusigasira umurage n’indangagaciro Peres yasize zikazigishwa n’urubyiruko rw’ahazaza.
Iki kigo gifite icyicaro i Tel Aviv muri Israel kikaba ari na cyo cyateguye umuhango wo kumwibuka.
Shimon Peres yavutse tariki 02 Kanama 1923 yitaba Imana tariki 28 Nzeri 2016 (afite imyaka 93) azize uburwayi.

“We recall the legacy of this statesman who touched so many hearts, through his example. We would do well to remember that peace and security are the precondition for human well-being and progress.” President Kagame | Virtual Memorial Ceremony for the Late President Shimon Peres. pic.twitter.com/AjH3IooR5F
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) September 22, 2020
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo koko Shimon Peres yagiraga ubumuntu rimwe na rimwe.Ariko afite “amaraso menshi mu biganza” y’Abarabu b’inzirakarengane yishe mu ntambara zo muli 1967 na 1973.Kubera iyo mpamvu y’Amaraso menshi yamennye,ndahamya ko Imana idashobora gushyira General Shimon Peres mu bwami bwayo.Kubera ko Imana itubuza kwica,ndetse muli Zaburi 5:6,Imana ivuga ko “yanga umuntu wese umena amaraso”.Ubwo na Shimon Peres arimo.