Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kwakira RDC muri EAC

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mata 2022, yageze i Nairobi muri Kenya, aho yitabiriye isinywa ry’amasezerano yo kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Perezida Kagame akigera muri Kenya, yakiriwe muri Perezidansi y’icyo gihugu na mugenzi we Uhuru Kenyatta.

Uwo muhango w’isinywa ry’amasezerano yo kwinjira muri EAC kwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wahagarariwe na Perezida Kenyatta.

Tariki 29 Werurwe 2022, mu nama ya 19 idasanzwe yahuje abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, nibwo hemejwe ku mugaragaro RDC nk’igihugu kinyamuryango gishya.

Umukuru w’Igihugu kandi yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Mu ijambo Perezida Kagame yavugiye muri uwo muhango, yavuze ko iki ari igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyavuzwe kenshi.

Yagize ati "Twakoze disikuru nyinshi mu bihe byashize. Tugomba kwicara kugira ngo dukore akazi gakubiye mu magambo twabwiye abaturage bacu. Ndi kumwe namwe mu buryo bwose kugira ngo tugere ku ntego yo kwishyira hamwe byimbitse kandi mu buryo bugari."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka