Perezida Kagame yitabiriye isabukuru y’ubwigenge bwa Sudani y’amajyepfo

Perezida Kagame yageze mu mujyi wa Juba mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo kuri uyu wa 09/07/2013 aho yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri iki gihugu kibonye ubwigenge nyuma yo kwiyomora kuri Sudani.

Mu kwizihiza iyi sabukuru haribukwa Dr. John Garang yaharaniye ubu bwigenge; nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Sudani y’Amajyepfo.

Perezida wa Uganda, Mozambique, Somalia, Botswana n’u Rwanda nibo bemeye kwifatanya n’Abanyasudani y’amajyepfo, bikaba byari bitagenyijwe ko na vice-Perezida wa Sudani y’amajyaruguru Ali Osman Taha yitabira uyu muhango.

Abayobozi b’ibihugu nka Kenya, Tanzania na Nigeria nabo bari bemeye kwitabira ibi birori ariko ntibyakunda.

SUDANI y’Amajyepfo yabonye ubwigenge taliki 09/07/2011 nyuma y’intambara yamaze imyaka 23. Gusa kugeza ubu hari ibibazo Sudani zombi zigihuriyeho birimo imipaka iherereye mu gace karimo peteroli ahitwa Abyei.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Menya natwe umwaka utaha umunsi w’ubwigenge uzaba ukomeye ye, kuko ndabona perezida wacu asigaye abwitabira cyane. Ejo bundi yari i Burundi.

rwose yanditse ku itariki ya: 10-07-2013  →  Musubize

umugabo nukura mubitekerezo sudan sud komereza aho

alias yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

soudan nikure ijye imbere.

fidele yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

soudan nikure ijye imbere.

fidele yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka