Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Recep Tayyip Erdoğan wa Turukiya

Perezida Paul Kagame yageze i Ankara muri Turukiya, aho azifatanya n’abandi bayobozi bitabiriye irahira rya Perezida, Recep Tayyip Erdoğan kuri uyu wa Gatandatu.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Perezida Kagame yageze Ankara mu murwa mukuru wa Türkiye, kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023.

Recep Tayyip Erdoğan yatsindiye manda ya gatatu yo kuyobora Turukiya, nyuma y’icyiciro cya kabiri cy’amatora yari ahaganyemo na Türkiye Kemal Kilicdaroglu, utavuga rumwe na we.

Amatora muri Turukiya yabaye mu byiciro bibiri nyuma y’uko tariki 14 Gicurasi, mu cyiciro cya mbere, yaba Perezida Erdoğan na Kemal nta n’umwe wabashije kugeza ku bwiganze bwa 50% bw’amajwi asabwa ngo atsinde.

Ku mugoroba wo Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, nibwo inzego zishinzwe amatora zemeje ko Erdoğan ari we watsinze ku majwi 52.16%.

Perezida Paul Kagame, agiriye uruzinduko muri Turukiya, nyuma y’uko muri Mutarama uyu mwaka yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu, Mevlüt Çavuşoğlu, wari mu ruzinduko mu Rwanda amuha intashyo za mugenzi we, Recep Tyyip Erdoğan.

Turukiya n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano mwiza cyane, kuko buri gihugu mu bihe binyuranye cyagiye gifungura Ambasade mu kindi.

Ishoramari ry’ibigo byo muri Türkiye, risaga miliyoni 500 z’Amadolari mu nzego zirimo inganda, ubwubatsi, amahoteli n’ibindi.

Kugeza ubu mu Rwanda hari imwe mu mishinga yubatswe bigizwemo uruhare n’ibigo byo muri Turukiya irimo Kigali Convention Centre, BK Arena ndetse barimo no kuvugurura Stade Amahoro.

Mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, muri Mata uyu mwaka Ikigo cy’u Rwanda gikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, cyasinyanye amasezerano na Sosiyete ikomeye y’ubwikorezi bwo mu kirere yo muri Turukiya, Turkish Airlines, yo gusangira ibyerekezo ibyo bigo bikoreramo ku Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese kuki badatorwa ngo bagere kuri 98% nibura,

Kamali yanditse ku itariki ya: 2-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka