Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano muke urangwa muri RDC

Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yiga ku bibazo by’umutekano muke uranga mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano muke urangwa muri RDC
Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano muke urangwa muri RDC

Ibiro by’umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko iyi nama yatumijwe na Perezida William Ruto wa Kenya, ikaba yari iyobowe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye EAC ubu, ikaba kandi yanitabiriwe na Perezida wa Tanzaniya Samia Suruhu.

Muri iyi minsi muri RDC hongeye kuba ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’abaturage, kugeza ubwo hari n’abaherutse kugwa mu myigaragambo yabaye mu cyumweru gishize.

Ni kenshi Abaperezida b’ibihugu bigize EAC bagiye bahura mu nama ziga ku mutekano mucye urangwa mu Burasirazuba bwa RDC, ngo bashakire umutiki iki kibazo bakemeza ko hakoreshwa inzira y’ibiganiro, ariko Perezida Perezida Felix Tshisekedi akavuga ko atazaganira n’iyo mitwe harimo n’uwa M23, ushinjwa guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.

Imwe mu myanzuro yagiye ifatirwa mu nama zitandukanye ntabwo yagiye yubahirizwa n’impande zombie, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro yanga kuzishyira hasi.

Umwanzuro wafatiwe mu nama yateranye tariki 4 Gashyantare 2023, wategetse impande zose zishyamiranye mu burasirazuba bwa DRC, guhagarika imirwano byihuse hagatangira ibiganiro.

Uyu mwanzuro wanasabye imitwe irwanira muri Congo yose kuva mu bice yamaze kwigarurira, harimo n’iy’amahanga ikava mu birindiro. Uyu mwanzuro wavugaga ko ibi bizakurikirwa n’ibiganiro, kandi ko kutabyubahiriza ari ikibazo kizajya kigezwa ku Muyobozi w’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, kugira ngo gihite gisuzumwa byihuse.

Iyi nama yasabye imitwe yose y’Abanyekongo gushyira intwaro hasi nta cyo isabye, ikitabira ibiganiro by’amahoro biganisha mu nzira ya Demokarasi.

Kugeza ubu nta ntambwe igaragara yigeze iterwa n’iyi mitwe, kuko yakomeje guhangana no guhungabanya umutekano w’abatuye mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Inama y’ibihugu bigize EAC biterana ahanini, hagamijwe kureba ibijyanye n’amahoro n’umutekano kugira ngo bifashe abatuye muri ibi bihugu kubaho batekanye.

EAC nk’umuryango uhuje ibihugu byo mu karere, wiyemeje gukorana na Guverinoma z’ibyo bihugu, no gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa mu kugera ku mahoro arambye ndetse n’ituze, no gushyira iherezo ku ihohoterwa rikorerwa abasivili no kugarura umutekano n’icyubahiro”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka