Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa mu guhashya COVID-19

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2020 yitabiriye inama yahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa.

Iyo nama idasanzwe yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ikaba yigaga ku ngingo nyamukuru y’ubufatanye bw’u Bushinwa na Afurika mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Iyi nama yayobowe na Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Yayiyoboye afatanyije na Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa, ndetse na Perezida Macky Sall wa Senegal.

U Bushinwa ni cyo gihugu cya mbere cyavuzwemo icyorezo cya COVID-19, ariko gifata ingamba zatumye nyuma y’igihe gito icyo cyorezo kigabanya ubukana ku buryo bugaragara ugereranyije n’uko cyibasiye mu buryo bukomeye ibindi bihugu cyane cyane ibyo ku mugabane wa Amerika n’u Burayi.

Hari icyizere ko u Bushinwa bushobora gusangiza Afurika ubunararibonye bwafasha uyu mugabane wa Afurika guhangana n’iki cyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye ubufatanye bukomeje kurangwa hagati ya Afurika n’u Bushinwa muri ibi bihe bikomeye.

Yagize ati “Guverinoma y’u Bushinwa n’abikorera bo muri icyo gihugu, bahaye Afurika inkunga yari ikenewe y’ibikoresho byo kwifashisha mu gusuzuma no kuvura cOVID-19.”

Ati “Ibyo bikoresho byahawe Afurika byatabaye ubuzima bwa benshi, kandi n’ubu bikomeje kubatabara.”

Mu bindi Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yashimiye u Bushinwa harimo inkunga ya Miliyari ebyiri z’Amadolari ya Amerika u Bushinwa buherutse kwemerera Afurika azifashishwa mu kurwanya COVID-19.

Yashimye n’umusanzu w’u Bushinwa kuri Afurika binyuze muri gahunda ya G20 y’ibihugu bikize kurusha ibindi ku Isi byiyemeje gukuriraho imyenda bimwe mu bihugu bya Afurika bikennye kugira ngo bibone uko bihangana n’icyo cyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka