Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku bibazo by’umutekano muri DRC

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama igamije kugaragaza intandaro y’ibibazo by’umutekano muke, bikomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), birimo n’imiyoborere mibi n’ivangura rishingiye ku moko.

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku bibazo by'umutekano muri DRC
Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku bibazo by’umutekano muri DRC

Iyi nama nto yateranye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2024, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, yayobowe na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola, usanzwe ari n’umuhuza mu bibazo by’umutekano muri DRC.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku rubuga rwa X, byagize biti “Kuri uyu mugoroba ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Perezida Kagame yitabiriye inama nto yayobowe na Perezida João Lourenço wa Angola, mu kugaragaza intandaro z’ibibazo by’umutekano muke ukomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa DRC, harimo imiyoborere mibi, ivangura rishingiye ku moko n’ibikorwa by’ihohotera.”

Uretse Perezida Paul Kagame na João Lourenço wari uyiyoboye, abandi bakuru b’Ibihugu bayitabiriye barimo Félix Antoine Tshisekedi wa DRC, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ndetse na William Ruto wa Kenya.

Perezida João Lourenço yashyizweho n’Umuryango w’Ubukungu uhuza Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), nk’umuhuza mu gukemura amakimbirane mu burasirazuba bwa DRC.

Ikinyamakuru ANGOP cyo muri Angola cyanditse ko Perezida Lourenço yatangaje ko iyi nama nto ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC, yari igamije kuganira ku nzira zo gushakira amahoro uburasirazubwa bw’iki gihugu.

Naho ibiro bya Perezida Felix Antoine Tshisekedi mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X, byatangaje ko iyi nama yibanze ku bijyanye n’ibiganiro bigamije guhosha amakimbirane hagati ya DRC n’u Rwanda, ndetse no gusaba umutwe wa M23 guhagarika imirwano.

Perezidansi yagize iti “Iyi nama nto yaganiriye no ku bindi bitandukanye, ibiganiro bigamije guhosha umwuka mubi hagati ya DRC n’u Rwanda, gusaba M23 guhagarika imirwano nta mananiza, kurekura uduce twose yigaruriye ndetse na gahunda zigamije gukuraho uyu mutwe.”

Ibibazo by’umutekano muke bikomeje kwiyongera, bikaba bigenda bisatira Umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri DRC, bitewe n’imirwano ikomeje guhuza umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC.

Ni intambara kandi ingabo za DRC zifatanyamo n’imitwe yitwaje intwaro byunze ubumwe harimo umutwe wa Wazalendo na FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo iherutse no gutumira ingabo z’umuryango w’Ubutwererane muri Afurika y’amajyepfo (SADC), kuza gutanga umusanzu muri iyo ntambara, aho izo ngabo zije zisanga iz’u Burundi ndetse n’abacancuro b’Abanyaburayi.

Perezida Kagame kandi yitabiriye n’ibiganiro byahuje Abakuru b’Ibihugu, byagarukaga ku bidukikije birimo amashyamba n’ibindi bimera byo muri Afurika, mu rwego rwo kureba uko hakemurwa ibibazo by’ubusumbane mu ishoramari rigamije guhangana n’ihindagurika ry’ibihe muri kuri uyu Mugabane.

Ibi biganiro byiswe ‘Africa Green Wealth Presidential Roundtable’, byitabiriwe kandi na Perezida wa Congo, Sassou Nguesso ndetse na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr Akinwumi Adessina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka