Perezida Kagame yitabiriye inama ya ‘G20’ muri Indonesia

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, yageze mu mujyi wa Bali muri Indonesia, aho yitabiriye inama ihuza ibihugu bifite ubukungu bukomeye ku Isi, G20.

Umukuru w’Igihugu yitabiriye iyi nama nk’umuyobozi w’Ikigega cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe gishinzwe iterambere (NEPAD).

Iyi nama ya G20 izabera muri Indonesia, kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 15 kugeza tariki 16 Ugushyingo 2022, ku nsanganyamatsiko igira iti “Recover together, recover stronger” ugenekereje bivuze “Tuzahukire hamwe, Tuzahukane imbaraga”.

Iyi nama ihuza ibihugu bifite ubukungu bukomeye izaba ibaye ku nshuro ya 17, ikazahuza abantu barega 6000 barimo n’abandi bayobozi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma baturutse hirya no hino ku Isi.

Biteganyijwe ko mu bizaganirwa muri iyi nama harimo ikibazo cy’ibiribwa, umutekano mu by’ingufu, ubuzima ndetse n’impinduka mu ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde uzanahabwa Ubuyobozi bwa G20, nk’igihugu kizakira Inama itaha, yavuze ko mu bindi bizagarukwaho harimo ibibazo by’intambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse n’ingaruka zayo ku bukungu bw’Isi, ihindagurika ry’ikirere ndetse n’ubuhinzi.

Abandi bayobozi ku rwego rw’umugabane wa Afurika bazitabira iyi nama, harimo Perezida Macky Sall wa Senegal usanzwe ari we muyobozi w’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ndetse na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.

G20 ni ihuriro rya mbere ry’ubufatanye mpuzamahanga mu bukungu kandi rifite uruhare runini mu gushiraho no gushimangira imyubakire n’imiyoborere ku Isi, ku bibazo byose by’ubukungu n’iterambere mpuzamahanga.

Ibihugu binyamuryango bya G20 byihariye 85% by’umusaruro mbumbe w’Isi, 75% by’ubucuruzi ku Isi ndetse na 2/3 by’abatuye Isi.

Itsinda rya G20 rigizwe n’ibihugu 19 hamwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Inama iheruka yabereye i Roma mu Butaliyani mu kwezi k’Ukwakira 2021.

Kuva tariki ya 1 Ukuboza 2022, u Buhinde nibwo buzahabwa ubuyobozi bwa G20, busimbuye Indonesia, mu gihe Inama itaha izaba muri Nzeri 2023, mu Buhinde.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka