Perezida Kagame yitabiriye inama ya AfDB muri Maroke

Perezida Kagame yitabiriye inama ya 48 ya banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB) yatangiye tariki 27/05/2013 mujyi wa Marrakech mu gihugu cya Maroke. Iyi nama izibanda ku bicyenewe mu kuzamura ubukungu bw’Afurika ku buryo burambye.

Perezida wa banki nyafurika itsura amajyambere, Dr Donald Kaberuka, avuga ko Afurika y’ubu icyeneye kuzamura ireme ry’ibyo ikora n’iterambere rirambye, ariko kugira ngo bigerweho icyeneye ibiyifasha aribyo bigomba kwigirwa muri iyi nama.

Bimwe mu bikomeje kuba imbogamizi mu iterambere ry’Afurika birimo imihanda ituma ubuhahirane budakorwa neza ndetse n’umusaruro ntugere ku isoko mu gihe hamwe babura ibiribwa.

Ingufu z’amashanyarazi nazo ziri mu bituma iterambere ry’Afurika ritihuta ngo abantu bahange imirimo ndetse bashobore kubaka inganda zihindura ibyo bakora.

Dr Kaberuka kandi avuga ko kuba amazi meza ataragera kuri bose nko mu bihugu byateye imbere ndetse n’itumanaho rikaba ritungwa n’umugabo rigasiba undi bituma Afurika idashobora kwihuta mu iterambere nk’indi migabane ahubwo igahora ihangana n’ingaruka z’imibereho mibi y’abayituye.

Umuyobozi wa AfDB avuga ko Afurika na banki yayo bafite ubushake ndetse bashyizeho uburyo bwafasaha uyu mugabane gutera imbere ariko ikidahari ni ubushobozi bwo gukora ibyo ucyeneye, bityo akaba avuga ko hacyenewe izindi nkunga zivuye hanze y’Afurika.

Dr Kaberuka avuga ko hacyenewe ubufasha bw’Abanyafurika mu kugira uruhare rw’icyerekezo umugabane ufite, kuzana impinduka no guhindura byinshi bikibangamira uyu mugabane kugera ku ntego wiha mu iterambere.

Ubwo umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe wizihizaga imyaka 50, Dr Kaberuka yatangaje ko hacyenewe miliyari 10 z’amadolari mu kuzamura ibikorwa remezo nkuko biri mu mushinga wo guteza imbere ibikorwa remezo kugeza mu mwaka wa 2020.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi biranejeje cyane kuba President wacu yagiye gushyigikira Dr Kaberuka mu gutanga umusanzu wo kubaka Afrika, Dr Kaberuka nawe ni ingenzi mu iterambere ry’Afrika.
Inama itaha ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere twemerewe ko izabera i Kigali (Convention Center) niba nta gihindutse.

in7777777 yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka