Perezida Kagame yitabiriye inama y’Umuryango w’ibihugu bya Caraïbes
Perezida Paul Kagame yageze muri Trinidad and Tobago, aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango uhuriza hamwe ibihugu byo muri Caraïbes, uzwi nka CARICOM.

Amakuru Kigali Today ikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, avuga ko Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru wa Trinidad and Tobago, Port of Spain, kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Nyakanga mu 2023.
Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ya 45 isanzwe y’Abakuru ba Guverinoma z’ibihugu bigize CARICOM, nk’umwe mu batumirwa b’imena.
Iyi nama kandi yahuriranye n’umuhango wo kwizihiza imyaka 50 ishize, uyu muryango wa CARICOM ushinzwe.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame ari bugeze ijambo ku nteko rusange y’uyu muryango, ndetse akitabira n’inama ibera mu muhezo ihuriramo Abakuru b’Ibihugu binyamuryango bya CARICOM.
Uyu muryango uhurije hamwe ibihugu bigera kuri 20, ukaba warashinzwe mu kwezi kwa Nyakanga 1973, ukaba wizihiza isabukuru y’imyaka 50 umaze ushinzwe.
Perezida Kagame kandi araza kwakirwa ku meza na Minisitiri w’Intebe wa Trinidad and Tobago, Dr. The Honourable Keith Christopher Rowley.

Ohereza igitekerezo
|