Perezida Kagame yitabiriye inama iziga k’umutekano w’Afurika muri Benin

Perezida Kagame yitabiriye inama igamijwe kwiga k’umutekano w’Afurika wugarijwe n’imitwe yitwaje ibirwanisho ikomeje guhungabanya umutekano. Ku munsi w’ejo tariki 18/02/2012 nibwo yerekeje i Benin, aho iyi nama yatumijwe n‘umukuru w’Afurika yunze Ubumwe Perezida Yayi Boni izateranira.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yatangaje ko Perezida Kagame yitabiriye iyi nama k’ubutumire bwa Perezida wa Benin, kugira ngo baganire ku bibazo byugarije Afurika birimo umutekano n’iterambere.

Bizafasha Perezida Boni unayoboye Afurika yunze Ubumwe gutegura gahunda y’ibyo azakora mu mwaka azamara ayyiobora, nk’uko Minisitiri Mushikiwabo yakomeje abitangaza.

Perezida Kagame akigera ku kibuga k’indege cy’i Cotonou, yakirwa na Perezida wa Benin Yayi Boni.

Iyi nama kandi izanibanda ku kibazo cya Sudani na Sudani y’Amajyepfo gishobora kuvamo intambara, nyuma y’igihe gito sudani y’Amajyepfo imaze kwemerwa kwigenga.

Imitwe yivumbuye kuri leta ya Libya nyuma y’ikurwaho rya Gaddafi hamwe n’indi mitwe igaragara muri Afurika nk’iyo muri Uganda nayo izaganirwaho.

Perezida Kagame aganira na bamwe mu bayobozi bitabiriye inama.

Ikindi kibazo kigomba kwiga ni icy’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu majyaruguru ya Mali, umutwe w’abayisilamu wa Boko Haram wo muri Nigeria umaze kwigaragaza mu guhungabanya umutekano.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu batandukanye birimo Tchad, Congo, Côte d’Ivoire, Afurika y’Epfo, Liberia, Togo, Niger, Gabon, Nigeria na Ethiopia

Sylidio Sebuhahara

Ibitekerezo   ( 1 )

reba neza uriya si yayi Boni wakiriye perezida kagame! Niba yari anahari siwe ugaragara ku ifoto

gukunda yanditse ku itariki ya: 19-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka