Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza Arabia Saoudite na Afurika
Perezida Paul Kagame yageze i Riyadh aho yitabiriye itangizwa ry’inama ihuza Arabia Saoudite na Afurika, iteganyinjwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2022.
Iyi nama irabera muri ‘King Abdulaziz International Conference Center’, nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byabitangaje.
Saudi-African Summit, biteganijwe ko iza kwibanda ku gushimangira umubano ushingiye ku bukungu na politiki hagati y’imbande zombi.
Iyi nama Umukuru w’Igihugu yitabiriye igiye guhuza Arabia Saoudite na Afurika, ibaye mu gihe n’ubundi ari ibice by’Isi bisanzwe bifitanye ubufatanye, butanga umusaruro mu nzego zirimo ubucuruzi, umutekano ndetse n’umuco binyuze mu guhuza abantu. Ni ubufatanye abayobozi ku mpande zombi basanga bukwiye gukomeza ku bw’inyungu z’abaturage bazo.
Abayobozi ba Arabia Saoudite, bavuga ko impande zombi zisangiye icyerekezo kimwe ku nyungu zirimo iz’akarere, ndetse no ku rwego mpuzamahanga binyuze mu mahuriro atandukanye asanzwe ahuza uturere twombi.
Arabia Saoudite, igaragaza ko ari umwe mu batanyabikorwa b’umugabane wa Afurika binyuze mu kigega cyayo gishinzwe iterambere, aho yagize uruhare runini mu bikorwa bitandukanye birimo guteza imbere ibikorwa remezo, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.
Byongeye kandi, Arabia Saoudite imaze igihe ari umunyamuryango wa Banki nyafurika itsura amajyambere kuva mu 1983, aho ifatanya n’iyi banki mu bikorwa byo gutera inkunga imishinga itandukanye binyuze mu kigega cya Arabia Saoudite gishinzwe iterambere. Ni yo mpamvu inama ihuza Saudi Arabia na Afurika ibera i Riyadh, ifatwa nk’iziye igihe kuko ari urubuga rushya rw’ubufatanye.
Impande zombi zirifuza imikoranire mu buryo bwagutse binyuze mu biganiro bya politiki, ibikorwa remezo by’inganda, kurengera ibidukikije, ingufu, ubwikorezi, amahoro n’umutekano, kurwanya ubuhezanguni n’iterabwoba, guteza imbere inzego z’ubuzima, uburezi, ibikorwa by’ubutabazi, kwihaza mu biribwa n’ibindi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|