Perezida Kagame yitabiriye ibirori byo gufungura Inama ya Loni yiga ku mihindagurikire y’ibihe

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023 yifatanyije n’abayobozi bakomeye ku rwego rw’isi, mu birori byo gufungura Inama ya Loni yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP28).

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’igihugu Village Urugwiro yatangaje ko Perezida Kagame yifatanyije n’abarimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nayhan, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonío Guterres n’abandi bayobozi muri ibyo birori.

Inama ya COP28 ni inama mpuzamahanga ihuriweho ku rwego rw’isi n’ibihugu bitandukanye mu kurebera hamwe ingamba zikwiye gufatwa no gushyiraho Politiki ikurikizwa mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere.

COP28 izaba ari urubuga rukomeye ruzahuza ibihugu, imiryango, ndetse n’abafatanyabikorwa baturutse hirya no hino ku isi kugira ngo barebe icyakorwa mu gukemura ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere.

Iyi nama ya COP28, yahurije hamwe abayobozi bakomeye ku rwego rw’isi yatangiye tariki 30 ikazageza ku ya 12 Ukuboza 2023, aho biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 70.

Abayitabiriye inama ya COP28, baturutse mu bihugu bigera kuri 200 barimo abayobozi mu bigo by’ubucuruzi n’imari, abahagarariye imiryango ya sosiyete sivile, bahuriye ku ntego yo gushaka uko mu bihe bizaza hazaba hakoreshwa ingufu zitangiza ikirere n’akamaro k’ubufatanye muri urwo rwego.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryangi w’Abibumbye, Antonio Guterres, yavuze ko mu bigomba gushakirwa ibisubizo harimo ikibazo cy’ubushyuhe bukabije gikomeje gutwara amafaranga menshi bukagira ingaruka ku izamuka ry’ibiciro no gutuma ubuzima burushaho guhenda ku isi.

Antonio yavuze ko ingufu zisubira ari impano nziza ku batuye uyu mubumbe haba ku buzima bwabo no ku bukungu.

Muri bimwe mu byaranze ibikorwa by’inama ya COP28 ku munsi wa mbere harimo gutangiza ku mugaragaro ikigega kizajya kigoboka ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bishegeshwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kurusha ibindi.

Ni igikorwa cyayobowe na Perezida wa COP28 akaba na Minisitiri w’Inganda n’Ikoranabuhanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Dr. Sultan Al Jaber.
Dr. Sultan Al Jaber yavuze ko iki kigega kizafasha miliyari z’abatuntu bagerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kurusha abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka