Perezida Kagame yitabiriye ibirori by’irahira rya mugenzi we wa Ghana

Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2024, yageze mu Mujyi wa Accra muri Ghana aho yifatanyije n’abandi banyacyubahiro n’Abakuru b’ibihugu bya Afurika, mu birori byo kurahira kwa Perezida mushya w’iki gihugu, John Dramani Mahama na Visi Perezida, Naana Jane Opoku-Agyemang.

Perezida Kagame yageze muri Ghana
Perezida Kagame yageze muri Ghana

John Mahama w’ishyaka National Democratic Congress (NDC), wigeze koyobora Ghana, yatorewe kongera kuyobora iki gihugu, ahigitse Mahamudu Bawumia wari usanzwe ari Visi Perezida.

John Mahama yatangajwe ko yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Ghana tariki 8 Ukuboza 2024. Si ubwa mbere uyu mugabo ayobora Ghana kuko yabaye Perezida w’icyo gihugu kuva mu 2012 kugeza mu 2017.

Mahama yagize amajwi 57,4% mu gihe Mahamudu Bawumia w’ishyaka New Patriotic Party ryari riri ku butegetsi, yagize amajwi 41,4%.

John Mahama yasimbuye ku butegetsi Nana Akufo-Addo w’ishyaka New Patriotic Party (NPP) wabugiyeho mu 2017.

Akimara gutangazwa nk’uwatsinze amatora, Perezida Paul Kagame yamushimiye ubutwari bwe ndetse no kwegukana intsinzi.

Perezida Kagame icyo gihe yavuze ko ibihugu byombi bisangiye ubushake bwo gutera imbere, kandi ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya na Ghana mu kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere icyerekezo cya Afurika.

Kuva John Mahama yava ku butegetsi yakomeje ibikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora Ghana, gusa mu nshuro ebyiri zabanje ntiyahiriwe aza kwegukana intsinzi ku nshuro ya gatatu.

John Mahama yavuze ko mu byo ashyize imbere harimo kongera kuzamura ubukungu bwa Ghana, no kurwanya ruswa igaragara mu nzego zitandukanye z’iki gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka