Perezida Kagame yishimiye ibihe byiza yagiranye n’umwuzukuru we

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ifoto ye ateruye umwuzukuru we, avuga ko yagize ibihe byiza mu mpera z’icyumweru ubwo yari kumwe n’uwo mwana.

Perezida Kagame mu kiganiro aherutse kugirana na RBA tariki 06 Nzeri 2020, yatangaje ko kugira abuzukuru ari byiza cyane, ati “Nari menyereye kuba Se w’abana, iyo wabaye noneho Sekuru w’abana uba wazamutse mu ntera, ni nko kuzamurwa mu ntera, nindangiza iyi mirimo mwanshinze, muhora munshinga, nindangiza mpora niteguye kujya mu yindi mirimo yo kureberera abuzukuru.”

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yavuze ko umwuzukuru we ari umukobwa, ndetse ko ajya afata akanya akajya kumusura, ngo ameze neza kandi arakura vuba.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter tariki 20 Nyakanga 2020, Perezida Kagame yatangaje ko kuva ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2020, umuryango we wishimiye kuba babonye umwuzukuru.

Perezida Kagame yagize ati “Kuva ejo hashize, tunejejwe no kugira umwuzukuru. Turabashimiye A&B (Ange na Bertrand)”.

Umuryango wa Perezida Kagame wabonye umwuzukuru nyuma y’igihe kigera ku mwaka umukobwa wa Perezida Kagame ari we Ange Kagame ashyingiranywe na Bertrand Ndengeyingoma.

Ange Kagame umukobwa rukumbi wa Perezida Paul Kagame yasabwe tariki 28 Ukuboza 2018, umuhango wo gushyingirwa uba ku wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka