Perezida Kagame yirukanye bamwe mu Basirikare bakuru abandi amasezerano araseswa

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yirukanye abasirikare bakuru barimo Gen Major Martin Nzaramba, Col Dr Etienne Uwimana n’abandi ba Ofisiye 19. Na ho abandi bagera mu 195 amasezerano yabo araseswa.

Gen Maj Martin Nzaramba mu basirikare bakuru birukanywe
Gen Maj Martin Nzaramba mu basirikare bakuru birukanywe

Itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cy’u Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki 30 Kanama 2024 rivuga ko Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yatanze kandi uburenganzira bwo kwirukana no gusesa amasezerano y’abandi basirikare 195 bafite amapeti atandukanye.

Muri iri tangazo ryasohowe n’igisirikare cy’u Rwanda ntabwo higeze hatangazwa impamvu aba basirikare bakuru birukanywe, n’andi masezerano agaseswa.

Amwe mu mategeko ya RDF agenga ingabo z’u Rwanda avuga ko umuntu wese ukora ibikorwa bitesha agaciro umwuga wa gisirikare birimo ubusinzi bukabije gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n’ibindi, yirukanwa.

Mu mpamvu zituma umusirikare yirukanwa mu gisirikare harimo amakosa akomeye ajyanye no kuba atarubahirije indangagaciro za gisirikare.

Harimo nko kutarangwa n’indangagaciro ziranga Ingabo z’u Rwanda zirimo kuba umuntu agomba kubaha inzego za gisirikare. Umusirikare wagaragayeho ruswa cyangwa amacakubiri, amatiku, kurema uduce n’ibindi na we aba ashobora kwirukanwa.

Gusesa amasezerano mu gisirikare bibaho iyo umukoresha abonye ko nta mpamvu yakomeza kuyubahiriza cyane cyane biturutse ku myitwarire idahwitse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka