Perezida Kagame yijeje ubufatanye buhoraho bw’u Rwanda, Afurika n’umuryango OECD

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 Umuryango w’Ubufatanye mu by’Ubukungu n’Iterambere (Organisation for Economic Co-operation and Development-OECD) umaze ushinzwe, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje ubufatanye buhoraho bw’u Rwanda na Afurika n’uwo muryango.

Perezida Kagame
Perezida Kagame

Isabukuru yizihijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukuboza 2020, uwo muryango ukaba ugamije kubaka politiki zigamije imibereho myiza.

Uwo muryango ugizwe n’ibihugu binyamuryango 36 bifite ubukungu buhagaze neza ku Isi, hamwe n’ibindi bihugu by’ibifatanyabikorwa mu gutegura politiki zigamije kwimakaza ukwihaza, uburinganire, amahirwe ndetse n’imibereho myiza kuri bose.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye akazi gakorwa n’uyu muryango, anagaragaza ubushake bw’u Rwanda ndetse na Afurika mu gukorana n’uyu muryango.

Yavuze ko intego y’uyu muryango ari uguharanira imibereho myiza ku isi yose, kandi ko uburyo wibanda cyane ku kudaheza no guteza imbere abikorera, ari ibintu bikenewe by’umwihariko ku iterambere ry’inganda muri Afurika.

Muri Gicurasi 2019 u Rwanda nibwo rwemerewe kwinjira mu bihugu by’ibinyamuryango by’Ikigo cy’Iterambere gishamikiye kuri uwo muryango ari cyo OECD Development Centre. Cyashinzwe mu 1961 nk’ikigo cyigenga kigamije guhuza OECD n’ibihugu biyigize mu biganiro ku gusangira ubumenyi no guteza imbere ubukungu.

Nyuma yo kuba Umunyamuryango Mushya wa OECD Development Centre, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimira ayo mahirwe yo kwigira ku byiza abandi bakora, avuga ko ruzaboneraho gusangiza abandi amasomo y’urugendo rwarwo.

Yavuze ko Afurika n’u Rwanda byishimiye gukomeza ibiganiro no gufatanya na OECD mu gushakira abaturage babyo iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka